I Bujumbura hongeye guterwa grenade nyuma y’ibyumweru bike hatewe izindi aho abaziteye baje gufatwa ndetse banerekwa itangazamakuru mu kiganiro Polisi yari yagiranye n’abanyamakuru bo muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi ahagana saa sita z’amanywa mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi humvikanye iturika ry’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade.
Iyi grenade yatewe ku nzu ikoreramo ibiro bikuru by’ikigo cy’ubwishingizi, BICOR, aho bivugwa ko yatewe n’umwe mu bakozi bakora muri icyo kigo.
Radio Indundi Culture ivuga ko iyi grenade yatewe n’umushoferi usanzwe ahakora gusa amazina ye ntiyigeze atangazwa.
Akimara gutera grenade uyu mushoferi yahise ahunga mu gihe Polisi yahise itangira iperereza no guhiga uwakoze ibyo kugira ngo aryozwe yo mabi yakoze.
Iyi Radio ikomeza ivuga ko iyo grenade yatewe mu biro by’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’umutungo muri iki kigo cy’ubwishingizi nta muntu yigeze ikomeretsa gusa yangije bimwe mu bikoresho.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu mushoferi atera iyi grenade ku biro by’aho akorera.
Mu byumweru bishize nabwo i Bujumbura hari hatewe izindi grenade aho nk’iziheruka ari izatewe ahategerwa imodaka rusange.


