Burundi: Ibiciro byibikoresho by’ubwubatsi bikomeje guhenda

Sangiza iyi nkuru

Mu mpeshyi muri rusange ni mugihe cyiza cyo gukora imirimo y’ubwubatsi.Ubu mu Burundi ubona ko hari izamuka rihanitse ry’ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi, ibi bikaba biteye ikibazo kubafite ibibanza bashaka kubaka.

Kubera ikibazo cy’imivurungano mu by’ubukungu iterwa no kubura amadovize n’ibikomoka kuri peteroli,ibi bibazo bikaba byarateje ibibazo bishingiye ku izamuka rikabije ry’ibikoresho byose birimo n’iby’ubwubatsi ,ibi byagize kandi n’ingaruka kubantu bafite ibibanza byo kubaka ndetse n’abacuruzi bacuruza ibyo bikoresho.

Ikinyamakuru Iwacu Burundi cyaganiriye n’abacuruza ibyo ikoresho bo mu mujyi wa Bujumbura, bagitangariza ko bnaqrimo gukora mu bihe bibi bitewe n’ingaruka z’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli byateje ingaruka ku bicuruzwa byabo ,zishingiye ku izamuka rikabije ry’ibiciro. Ubu ngo abbaifite babaizamuriye ibiciro cyane ngo nibura biguzwe babone amafaranga menshi bavunjishamo amadolari bajya kugura ibindi hanze cyangwa se abanda birinda ko ibicuruzwa bafite mu bubiko byabashirana bityo bazajya kurangura ibindi bikaba byabashyira mu bihombo.

Tubibutse ko ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi byazamutse cyane kuva 2015, ibintu byarushijeho kujya irudubi ,igihe hakubitiyeho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli tutibagiwe n’isoko ry’ivunjisha ridahagaze neza mu Burundi ahagaragara ikibazo cy’ibura ry’amadolrari cyane.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *