SANDF yemeje ko abasirikare 13 bayo bakomerekejwe na M23
Igisirikare cya Afurika (SANDF), cyatangaje ko hari abasirikare 13 bacyo bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi. SANDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije na M23 mu mujyi wa Sake ho muri Teritwari ya Masisi. Aba […]
Rusiha Maurice yituye hasi arimo kurya arapfa

Rusiha Maurice w’imyaka 82 wo mu karere ka Rutsiro, yituye hasi ubwo barimo bafata ifunguro rya saa sita ahita apfa. Ibi byabereye mu murenge wa Manihira, akagari ka Haniro ho mu mudugudu wa Gitwe, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex yahamirije Bwiza.com aya makuru. Ati “Rusiha Maurice yarari […]
Pastor Germain wari indaya yasezeranye n’uwacungiraga umutekano The Ben

Uwahoze acungira umutekano umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Pastor Niragire Germain wahoze akora umwuga w’ubusambanyi. Tuyishime Ganza wacungiraga umutekano The Ben mu minsi yatambutse, yasezeranye na Pastor Niragire Germain winjiye mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu avuye mu mwuga w’uburaya. Aba bombi basezeranye ku wa Kane tariki ya 30 […]
‘Sisitemu Imibereho’ yasimbuye ibyiciro by’ubudehe
Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaje ko ikuyeho ibyiciro by’ubudehe byifashishwaga muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, yamaze gutangiza gahunda nshya yitwa “Sisitemu Imibereho” kuko ari yo igiye kujya ikoreshwa. U Rwanda rwari rumaze igihe rukoresha ibyiciro by’ubudehe muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, bikaza […]
CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BITANDUKANYE
Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko rigenga za Gasutamo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ryo muri 2004 mu ngingo ya 57 n’iya 60, Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose babyifuza ko buzagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. UMUGEREKA W’ITANGAZO cyamunara_rusumo_kagitumba_6_11_june_2024.pdf
Burundi: Abahembwe amafaranga ya leta badakora bahawe igihe cyo kwishyikiriza ubuyobozi
Minisitiri w’abakozi mu Burundi, Venuste Muyabaga, yasabye abakozi bahembwa na leta batari ku kazi kwishyikiriza ubuyobozi mu gihe kitarenze ukwezi. Yabitangarije mu nama yagiranye n’abo muri minisiteri zitandukanye kuwa 29 Gicurasi. Minisitiri Muyabaga yakoresheje iyi nama na minisiteri zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uko akazi kifashe n’uko kagenda neza. Muri iyo nama minisitiri yamenyesheje ko miliyari […]
Umwanzi twamwirukanye Kanyabayonga tumugeza kure hashoboka: Lt Col Willy Ngoma
Umutwe wa M23 biciye mu muvugizi w’Igisirikare cyawo, Willy Ngoma, wemeje ko wirukanye Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Rutshuru. Lt Col Willy Ngoma mu butumwa yahaye umunyamakuru wa BWIZA nyuma yo kumubaza niba M23 ari yo igenzura Kanyabayonga, yamubwiye ko “twirukanye umwanzi […]
Mourinho yabonye akazi gashya
Umutoza wakoze amateka mu makipe agiye atandukanye, José Mourinho yamaze kumvikana na Fenerbahçe kugira ngo ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026. Usanzwe ashakora Mourinho uzwi ku izina rya Jorge Mendes yamaze kuvugana n’iyo kipe yo muri Turkia aho impande zombi zamaze kumvikana. Mourinho ukomoka muri Portugal yiteguye gusimbura […]
Ingo zirenga Miliyoni 48 ku isi zifite ikibazo cyo kutabyara-Ubushakashatsi
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ,OMS, igaragaza ko umuntu umwe muri batandatu aba afite icyo kibazo, ndetse ingo zirenga miliyoni 48 zifite ibibazo byo kubyara. Ubushakashatsi bugaragaza ko intanga ngabo zikomeje kuba iyanga hanze biturutse ku mpamvu zitandukanye. Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko mu myaka 50 ishize, intanga ngabo ku Isi zagabanyutse ku kigero kirenga […]
Centrafrica: Umubiligi ufite ubwenegihugu bwa Portugal afunzwe ashinjwa ubutasi
Umugabo ukorera umuryango utegamiye kuri leta w’Abanyamerika akaba afite pasiporo z’u Bubiligi na Portugal yafatiwe mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrica kandi ari gukorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cy’ “umugambi mubisha” kuri Leta ufitanye isano n’ “imitwe yitwaje intwaro” nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Bangui kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Gicurasi 2024. Yafatiwe i […]
Karongi: Bahangayikishijwe n’ibihazi bicukura amabuye y’agaciro bikabangiriza imirima yabo

Abaturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko bamaze imyaka myinshi bangirizwa imirima yabo n’abo bita ibihazi biyacukuramo amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, Ubuyobozi bwabafata bukabafunga iminsi mike bugahita bubafungura. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugorwa no kubona itegeko ribafunga igihe kirekire. Aba biganjemo abatuye mu mirenge ya Rubengera, Rugabano na Gashari ikibazo cyabo si icy’uyu munsi, […]
Tuyishime Fidel yasanzwe munzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Tuyishime Fidel w’imyaka 22, wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu cyumba yararagamo yimanitse mu mugozi yapfuye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki 31 Gicurasi 2024, aho byabereye mu murenge wa Musasa, akagari ka Murambi ho mu mudugudu wa Syiki. Amakuru Bwiza.com yahawe n’imboni yayo muri aka karere, ni […]
Nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu w’umuryango – Gasamagera

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars aravuga ko nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu w’umuryango kuko ngo byaba binagayitse. Gasamagera yavugaga ku bimaze iminsi bivugwa ko hari abayobozi b’ibanze bahatira abaturage gutanga umusanzu wa FPR ndetse rimwe na rimwe bagaterwa ubwoba bwo gufungwa mu gihe batawutanze. Yagize ati « Amahame tugenderaho nk’umuryango […]
Mosadi yihanije Irani ku gushyigikira imitwe y’iterabwoba
Ikigo cy’ubutasi cya Isiraheli Mossad ,cyatangaje ko Irani iri inyuma y’ibitero by’iterabwoba by’imitwe yitwara gisirikare cyagabwe kuri ambasade ya Isiraheli mu Burayi cyabaye ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize . Mossad, yatangije iperereza hamwe na bagenzi babo b’i Burayi nyuma y’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade y’intoki, cyabonetse mu busitani bwa Ambasade ya Isiraheli i […]
Abanyamerika n’Abongereza barashe ku birindiro by’aba Houthi muri Yemen
Ingabo z’Abanyamerika niz’Ubwongereza zagabye ibitero by’indege mu duce dutandukanye twa Yemeni mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu hagamijwe “kurandura ” ubushobozi bwa gisirikare bw’inyeshyamba zaba Houthi zagize uruhare mu bitero byibasiye ingendo zo mu nyanja Itukura ,mu rwego rwo gushyigikira Gaza. Mu duce twibasiwe harimo umurwa mukuru Sanaa n’umujyi wa Hodeida […]
Minisiteri ya Siporo yatumye Samuel Eto’o yegura
Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri Cameroon wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, Samuel Eto’o yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu Marc Brys ndetse na Minisiteri ya Siporo. Nyuma y’uko ku wa Kane habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuriyemo umuyobozi wa Federasiyo, Samuel Eto’o, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ndetse n’umunyamabanga wa […]
NEC yasabye abanyamakuru n’abatanze kandidatire kudatandukira muri iki gihe gisatira amatora
Komisiyo y’igihugu y’amatora (National Electoral Commission-NEC), yasabye abanyamakuru n’abatanze kandidatire kwigengesera muri iki gihe hatangiye ibikorwa bibanziriza umunsi wo gutora perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida w’iyi komisiyo Oda Gasinzigwa,wasabye abatanze ibisabwa bifuza kuba abakandida mu matora akomatanije kwigengesera no gukurikiza amategeko n’amabwiriza, mu gihe bategereje ko igihe cyo kwiyamamaza kigera. […]
Nyamirambo: Yagonze umumotari ahita asohoka mu modoka ariruka afatwa atarenze umutaru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, i Nyamirambo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Lexus ifite purake RAC 611 M, yakoze impanuka igonga umumotari, uwari uyitwaye bigaragara ko yari yasinze ahita asohokamo ariruka ariko afatwa atararenga umutaru. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge […]
Amatora mbere y’amatora se abaho? Mbanda Jean wifuza kuyobora u Rwanda
Mbanda Jean Daniel wigeze kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yemeza ko Vincent Degaule Nzamwita wamutsinze mu matora atigeze ayobora iri shyirahamwe n’umunsi umwe. Ashimangira ko yari afite abamukoreramo aho kuba ari we wakoraga. Ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Mbanda Jean Daniel yatanze Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u […]
Tanzania yacyuye impunzi z’Abarundi zitagiraga ibyangombwa
Reta ya Tanzaniya kuri uyu wa gatatu yacyuye impunzi z’Abarundi zigera ku 1,078 bari bagishakisha ubuhungiro mu nkambi ya Nyarugusu. Abacyuwe bari biganjemo abari batuye mu nkambi bagishakisha ibyangombwa. Ni Amakuru yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ibiro by’abimukira mu ntara ya Kigoma, Remigius Pesambili.Abenshi mu bacyuwe bajanywe mu ntara za Rutana, Cibitoke, na Cankuzo. Pesambili yavuze ko […]
RDC: Umunyapolonye uherutse gukatirwa igifungo cya burundu kubera ubutasi ubu aridegembya
Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo barekuye Umunyapolonye wari wakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa ibikorwa by’ ubutasi nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pologne. Mariusz Majewski yasubiye mu Burayi, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Radek Sikorski yabitangaje kuri X kuwa Kabiri. Bwana Sikorski yashyize ahagaragara amashusho magufi kuri interineti aho bigaragara ko yavuganaga na […]
M23 yemeje ko hari ibifaru bya FARDC yatwitse, ibindi irabifata
Umutwe wa M23 waraye wemeje ko watwitse imodoka enye z’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zose zo mu bwoko bw’ibifaru bidatoborwa n’amasasu. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024. Kanyuka yagaragaje ko M23 yatwitse […]
Donald Trump yahamijwe ibyaha 34 yari akurikiranweho i New York yandika amateka
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamijwe ibyaha 34 byose byo guhimba inyandiko z’ubucuruzi mu rubanza rwe rw’amateka i New York. Ni ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uriho cyangwa wahozeho, ahamijwe icyaha mu butabera. Uyu mugabo usanzwe ari umuherwe wahoze ari perezida azakatirwa ku […]
Nyanza: Urubanza rwa Venant Rutunga rwapfundikiwe
Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwapfundikiye urubanza rwa Venant Rutunga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside nyuma yo gusabirwa igifungo cya burundu. Kuri uyu wa Kane, impande ziburana zagize icyo zivuga ku rugendo zakoreye mu kigo cya ISAR Venant Rutunga yayoboraga mu gihe cya jenoside mu 1994, urugendo rwari rugamije kumenya neza aho […]
Samia Suluhu yagiye muri Korea gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyali 2.5$ izahabwa Tanzania
Samia Suluhu Hassan yavuye i Dar es Salaam kuwa Gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Koreya y’Epfo ku butumire bwa Perezida Yoon Suk Yeol. Yusufu Makamba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri iki gihugu, mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar es Salaam ku munsi w’ejo, yavuze ko uru ruzinduko ruzatangira kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi, […]
Amerika yahaye umugisha ikoreshwa ry’ibitwaro yahaye Ukraine mu kurasa u Burusiya
Amakuru yagiye hanze aravuga ko Prezida wa Amerika Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha intwaro yayihaye mu kugaba ibitero mu bice bimwe na bimwe by’Uburusiya. Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimwo Reuters, AFP na CNN bivuga ko umutegetsi wa Amerika washyize aya makuru hanze yanze ko amazina ye ajya hanze. Yavuze ko uruhushya Joe Biden yatanze rutanga uburenganzira […]
ONU yahaye imidali abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro harimo na babiri b’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane Umuryango w’Abibumbye(ONU), wunamiye abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abasirikari, abapolisi n’abasivile bapfuye barimo guharanira amahoro hirya no hino ku Isi. Mu bibukwa harimo n’abasirikari b’Abanyarwanda nabo amazina […]
Burundi: Ibiciro byibikoresho by’ubwubatsi bikomeje guhenda
Mu mpeshyi muri rusange ni mugihe cyiza cyo gukora imirimo y’ubwubatsi.Ubu mu Burundi ubona ko hari izamuka rihanitse ry’ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi, ibi bikaba biteye ikibazo kubafite ibibanza bashaka kubaka. Kubera ikibazo cy’imivurungano mu by’ubukungu iterwa no kubura amadovize n’ibikomoka kuri peteroli,ibi bibazo bikaba byarateje ibibazo bishingiye ku izamuka rikabije ry’ibikoresho byose birimo n’iby’ubwubatsi ,ibi byagize […]