Abanyamerika n’Abongereza barashe ku birindiro by’aba Houthi muri Yemen

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’Abanyamerika niz’Ubwongereza zagabye ibitero by’indege mu duce dutandukanye twa Yemeni mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu hagamijwe “kurandura ” ubushobozi bwa gisirikare bw’inyeshyamba zaba Houthi zagize uruhare mu bitero byibasiye ingendo zo mu nyanja Itukura ,mu rwego rwo gushyigikira Gaza. Mu duce twibasiwe harimo umurwa mukuru Sanaa n’umujyi wa Hodeida uri ku cyambu .

Abatangabuhamya babanya Palesitine babonye ibi bitero ,bavuze ko ibitero byabereye hafi ya Rafah, mu majyepfo y’akarere ka Gaza, bikomereza mu gace ka Nousseirat,aho inyeshyamba zaba Houthi zikambitse. Abo batangabuhamya batangaje kandi ko ku wa gatanu hapfuye abantu 14 abandi barenga 30 bagakomereka mu bitero byabereye muri Yemeni byakozwe nijoro n’ingabo z’Abanyamerika bafatanyije n’ingabo z’abongereza.

Al Massira yatangarije ikinyamakuru www.france24.fr dukesha iyi nkuru ko abaguye muri ibi bitero byagabwe n’Abongereza bafaranyije n’Abanyamerika byagabwe kucyambu cya Saleef bagera kuri 14 abandi barenga 30 bagakomereka.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *