Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, i Nyamirambo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Lexus ifite purake RAC 611 M, yakoze impanuka igonga umumotari, uwari uyitwaye bigaragara ko yari yasinze ahita asohokamo ariruka ariko afatwa atararenga umutaru.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge ahazwi nka Rwarutabura kuri kaburimbo hafi y’agahanda k’ibitaka kinjira mu isantere ya Rwarutabura.

Iyi modoka yavaga kuri LP yagonze umumotari wazamukaga imusanze mu mukono we ubwo uyu mushoferi wari wasinze yashakaga guparika ku rundi ruhande kuri alimentation yegereye agahanda kinjira mu isantere ya Rwarutabura.
Ubwo yakoraga impanuka, uyu mushoferi yari agiye Rwarutabura kureba inshuti ze zihatuye.

Umushoferi wagonze yisobanura
Umwe muri izi nshuti ze Bwiza yasanze aho yagize ati « Yampamagaye saa tanu za nijoro uno mu petit, nanga kumwitaba, nari nasinziriye. Mu gitondo nibwo muhamagaye ahita ambaza ngo urihe ? arambwira ngo reka nze ungurire agacupa kamwe. Arambwira ndaparika he ? twe tubamo hariya (atunga agatoki aho aba) ndamubwira ngwino uparike ahangaha. Njyewe ngiye kumva numva ikintu kirakubise. Umu petit tubana mpita mubwira wasanga ari Paul ugonze, tuje n’ubundi dusanga ni we, »


Kubw’amahirwe mu bisa nk’igitangaza, nta muntu wapfiriye aho, ariko imodoka yangiritse ku ruhande rw’imbere ibumoso ndetse moto isigara mu mapine. Ubwo umunyamakuru wa Bwiza yahageraga yasanze umumotari aryamye muri kaburimbo hategerejwe imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga.

Nta bikomere bikomeye byagaragaraga ku mubiri we ariko ashobora kuba yaviriye imbere. Imbangukiragutabara yaje kuza nyuma imujyana ku bitaro.


