pastor-7225911717148303.jpg

Pastor Germain wari indaya yasezeranye n’uwacungiraga umutekano The Ben

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze acungira umutekano umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Pastor Niragire Germain wahoze akora umwuga w’ubusambanyi.

Tuyishime Ganza wacungiraga umutekano The Ben mu minsi yatambutse, yasezeranye na Pastor Niragire Germain winjiye mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu avuye mu mwuga w’uburaya.

Aba bombi basezeranye ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Tuyishime Ganza yamaze igihe kitari gito acungira umutekano umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin [The Ben], ariko nyuma aza kubihagarika, yinjira mu gukora umurimo w’Imana.

Ni mu gihe Pastor Germaine yahoze akora umwuga w’uburaya, nyuma aza kuwuvamo atangira kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Indi mihango y’ubukwe bw’aba bombi iteganijwe kuwa 28 Nyakanga 2024.
pastor-7225911717148303.jpg
c98f17c2-bf73-4dd1-b951-f22330f44a8e-2894281717148081.jpg
bd57dfbb-5584-44a2-bdbc-aa45f8d024cf-785571717161962.jpg
132b60bf-55c9-4101-8687-c9f1c98b6bee-8295131717148081.jpg
1f30d6ae-d243-4506-bab1-20ed87371902-2777701717161962.jpg

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Pastor Germain wari indaya yasezeranye n’uwacungiraga umutekano The Ben
    ??????? Iki sikinyoma ra!!!!

  2. Pastor Germain wari indaya yasezeranye n’uwacungiraga umutekano The Ben
    Tubifurije urugo ruhire Imana izabubakire ku rutare!

  3. Pastor Germain wari indaya yasezeranye n’uwacungiraga umutekano The Ben
    Akabaye icwende.reba iyo kanzu y’umugeni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *