Kuri uyu wa Kane Umuryango w’Abibumbye(ONU), wunamiye abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abasirikari, abapolisi n’abasivile bapfuye barimo guharanira amahoro hirya no hino ku Isi.
Mu bibukwa harimo n’abasirikari b’Abanyarwanda nabo amazina yabo yasomwe muri uyu muhango wo kubibuka, Abo ari Major Francois Ngoga na Sgt Eustache Tabaro.
Mu butumwa bwe Antonio Guterres uyobora Loni, yemeje ko kwibuka aba bantu bapfuye baharanira amahoro bikwiye kujyana no gukumira amakimbirane ahitana ubuzima bw’abantu.
Guterres yaboneyeho gutanga imidali yiswe Dag Hammarskjöld igenewe abasirikari, abapolisi n’abasivili bose hamwe 64, baguye mu kazi kagamije kugarura amahoro.


