Samia Suluhu yagiye muri Korea gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyali 2.5$ izahabwa Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Samia Suluhu Hassan yavuye i Dar es Salaam kuwa Gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Koreya y’Epfo ku butumire bwa Perezida Yoon Suk Yeol.

Yusufu Makamba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri iki gihugu, mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar es Salaam ku munsi w’ejo, yavuze ko uru ruzinduko ruzatangira kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi, rukazarangira ku ya 6 Kamena.Muri uru ruzinduko ruzibanda ku kungurana ibitekerezo n’umuyobozi bwa Korea ndetse no gusinyana amasezerano mu bgeri zitandukanye.

Yavuze ko amwe muri ayo masezerano ari inguzanyo ya miliyari 2.5 z’amadolari yo gutera inkunga imishinga ikomeye y’iterambere mu myaka itanu iri imbere muri Tanzania.

Biteganijwe ko aba bayobozi bombi bazasinya amasezerano Kandi ku bufatanye mu by’indege, ubukungu bwibanda ku mabuye y’agaciro, umuco n’ubuhanzi.

Biteganyijwe ko kandi Samia azahabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ku micungire y’indege yakuye muri kaminuza ya Koreya mu by’ikirere (KAU).

Ku ya 4 na 5 Kamena, perezida azitabira inama ya Koreya na Afurika, izahuza abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abayobozi ba guverinoma baturutse muri Koreya no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *