Komisiyo y’igihugu y’amatora (National Electoral Commission-NEC), yasabye abanyamakuru n’abatanze kandidatire kwigengesera muri iki gihe hatangiye ibikorwa bibanziriza umunsi wo gutora perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite.
Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida w’iyi komisiyo Oda Gasinzigwa,wasabye abatanze ibisabwa bifuza kuba abakandida mu matora akomatanije kwigengesera no gukurikiza amategeko n’amabwiriza, mu gihe bategereje ko igihe cyo kwiyamamaza kigera.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga igikorwa cyo kwakira kandidatire ku bakandida bashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu no ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, igikorwa cyatangiye tariki 17 Gicurasi 2024.
Uyu muyobozi yavuze ko muri rusange iki gikorwa cyagenze neza kinitabirwa n’abatari bacye, aho abantu icyenda batanze ibisabwa kugirango bisuzumwe bityo mu gihe byemejwe bikaba byatuma yemererwa kwiyamamariza uyu mwanya.
Mu batanze ibisabwa barimo babiri batanzwe n’Imitwe ya Politiki; ni ukuvuga uwa FPR Inkotanyi n’uwa Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) the, ndetse n’abandi 7 bigenga.
Oda Gasinzigwa yasabye abifuza kuba abakandida kwitwararika bakubahiriza amategeko n’amabwiriza bahawe.Yavuze ko aba bose bahawe amabwiriza ko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera.
Yagize ati “Turasaba abifuza kuba abakandida, twanabahaye amategeko n’amabwiriza, turagira ngo tubamenyeshe ko igikorwa cyo kwiyamamaza kitaratangira…Kizatangira tariki 22/06 kirangire tariki 13/07/2024. Bafite umwanya rero uhagije wo kwiyamamaza; byaba byiza rero batishe amategeko kuko byabagiraho ingaruka; igihe Komisiyo y’igihugu y’amatora yabona ko hari imyitwarire itariyo; ishobora kugukura ku rutonde rw’abakandida.”
Ku birebana no kwitwararika, Abanyamakuru nabo bahawe umuburo ko ntawe ukwiye kuzateshuka ku mwuga we ngo akore ibihabanye n’umurongo ucyenewe.
Ati “Itangazamakuru reka mbanze nabashimire ko badufashije, ni abafatanyabikorwa b’ingenzi cyane mu kumeyekanisha iki gikorwa no kwigisha uburere mboneragihugu bujyanye n’amatora. Ariko nanone ahari benshi ntihaburamo umwe cyangwa babiri bateshuka ku bisabwa kugira ngo amatora azagende neza; turabasaba ko baba abanyamwuga birinda gukora ibidakwiriye nko gufasha abakandida kwiyamamaza igihe kitaragera n’ibindi bitemewe barabizi,…bitware neza kuko nabo bagengwa n’amategeko.”
Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangira gusuzuma ibyangombwa abifuza kuba abakandida batanze kugeza tariki 06/06/2024 ari nawo munsi hazasohorerwa urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe, rutangarizwe abatanze ibyangombwa bifuza kuba abakandida n’abanyarwanda muri rusange.
Kuva kuri iyo tariki ya 06 kugera kuri 14, kizaba ari igihe cy’uko ufite ibyo atujuje abyuzuza; ari nabwo kuri iyo tariki (14) hazasohorwa urutonde ntakuka ruzajya ku rupapuro rw’itora.


