Umutwe wa M23 waraye wemeje ko watwitse imodoka enye z’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zose zo mu bwoko bw’ibifaru bidatoborwa n’amasasu.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024.
Kanyuka yagaragaje ko M23 yatwitse biriya bimodoka bine, ubwo byabaga ngombwa ko itabara abaturage barimo bicwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta zirimo FARDC, FDLR na SADC.
Uyu mutwe ushinja izo ngabo kwica abaturage b’abasivile 10, gukoneretsa benshi abandi bakava mu byabo “nyuma y’uko ingo zabo zisenywe n’ibisasu by’umwanzi”.
Itangazo wasohoye rikomeza rigira riti: “ARC/AFC byabaye ngombwa ko itabara mu rwego rwo kurinda abaturage, hanyuma isubiza inyuma ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma yo gutwika imodoka enye zaryo z’intambara”.
Imodoka uyu mutwe wemeza ko watwitse ni izo mu bwoko bw’ibifaru by’imitamenwa.
Uyu mutwe kandi wemeje ko hari izindi modoka ebyiri zo muri ubu bwoko wafashe ndetse n’indi imwe yo mu bwoko bw’ikamyo y’ubwikorezi.
Hari andi makuru avuga ko umutwe wa M23 waba waraye wigaruriye Umujyi muto wa Kanyabayonga uherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi isakiranyiriza mu nkengero zawo uyu mutwe n’Ingabo za Leta.
M23 yigaruriye Kanyabayonga mu ma saa tanu z’ijoro, nyuma y’uko FARDC n’abo bakorana bari bamaze kuhahunga.


