Amatora mbere y’amatora se abaho? Mbanda Jean wifuza kuyobora u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mbanda Jean Daniel wigeze kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yemeza ko Vincent Degaule Nzamwita wamutsinze mu matora atigeze ayobora iri shyirahamwe n’umunsi umwe. Ashimangira ko yari afite abamukoreramo aho kuba ari we wakoraga.

Ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Mbanda Jean Daniel yatanze Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nk’umukandida wigenga.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye, uyu mugabo w’imyaka 71 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yatangaje byinshi bijyanye na siporo yabayemo cyene mu myaka yatambutse kuko yabaye umukinnyi ukomeye mu Rwanda ndetse anatoza ikipe ya Kiyovu S ports.

Mbanda avuga ko afitiye siporo y’u Rwanda umuti kandi wayikiza gusa asabwe gutangaza uwo muti mu itangazamakuru yaje kuryumaho ntiyagira icyo atangaza aho ahamya ko atawuvuga ahubwo icyo asaba ni uguhabwa umwanya akawukoresha.

Ati: “Mu mupira w’amaguru mfite umuti” umunyamakuru ati: “Ni uwuhe?” Mbana nawe ati: “Ntabwo nkubabwira kuko ndawucuruza, mucuruza amakuru nanjye nkagira ibyo nshuruza. Ndi umugenzuzi.”

Ku bijyanye no kuba yaratsinzwe na Vincent Degaule mu matora yo kuyobora FERWAFA muri 2014, Mbanda avuga ko atari ahanganye na we kuko yari yaramaze gutorwa mbere y’uko amatora nyirizina abaho.

Yagize ati: “Amatora mbere y’amatora se abaho? Barakoresha inama kwa kanaka bakabaha amabwiriza n’amafaranga barangiza ngo ugiye gutoranya abantu, oya! Degaule yabaye perezida wa Federasiyo? Nta munsi n’umwe Degaule yayoboye Federasiyo, hari abandi bayiyoboraga.”

Abajijwe abayoboraga Federasi batari Vincent Degaule wari watowe kuri uwo mwanya, Mbanda yanze kubavuga ahubwo asaba ko bamuha akazi ku ubugenzuzi maze akanashyira mu bikorwa umuti we ubundi siporo igatera imbere.

Mbanda Jean Daniel w’imyaka 71 yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA muri 2014 gusa bikarangira abonye ijwi rimwe gusa.

Uyu kandi yabayeho n’umukinnyi w’umupira w’amaguru anatoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980 ndetse yanabayeho umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999.

Ntabwo ari ubwa mbere atanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuko no muri 2017 yigeze gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuri uyu mwanya ariko aza kubivamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *