Mosadi yihanije Irani ku gushyigikira imitwe y’iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’ubutasi cya Isiraheli Mossad ,cyatangaje ko Irani iri inyuma y’ibitero by’iterabwoba by’imitwe yitwara gisirikare cyagabwe kuri ambasade ya Isiraheli mu Burayi cyabaye ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize .

Mossad, yatangije iperereza hamwe na bagenzi babo b’i Burayi nyuma y’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade y’intoki, cyabonetse mu busitani bwa Ambasade ya Isiraheli i Stockholm muri Mutarama ,icyo gisasu kigasenywa n’itsinda rishinzwe gutegura ibisasu ryo mu gihugu cya Suwede.

Nkuko inzego z’umutekano za Suwede Sapo, zabitangarije abanyamakuru,zivugako igihugu cya Irani kimaze imyaka itari mike gikora ibikorwa bihungabanya umutekano muri Suwede.

Nkuko Umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya iterabwoba muri Suwede Daniel Stenling yabitangarije ikinyamakuru The Times , avuga ko Irani izahura n’akaga gakomeye igihe cyose izongera guhirahira igaba ibitero by’iterabwoba kuri Suwede.

Ibi bibaye nyuma yo kubaza abakekwaho icyaha no gusuzuma ibimenyetso by’ubucamanza, abashinzwe iperereza banzuye ko umutwe witerabwoba (Foxtrot Rawa Majid ) uyobowe na Kurdish Fox muri Suwede ari wo wari inyuma y’icyo gitero, babisabwe na Irani.

Tubibutse ko uyu Kurdish Fox, amaze amezi menshi akorana na Iran kandi ko yinjijwe mu gisirikari n’abakozi ba Iran nyuma yo guhungira muri Iran avuye muri Turukiya muri Nzeri umwaka ushize, aho ashakishwa n’abashinzwe umutekano mpuzamahanga ndetse n’inzego z’umutekano za Iraki.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *