Ntaho tugiye kujya kandi nzaba perezida w’u Rwanda vuba. Ndizera ko muzantora ubutaha — Dr. Frank Habineza

Sangiza iyi nkuru

Ntaho tugiye kujya kandi nzaba perezida w’u Rwanda vuba. Ndizera ko muzantora ubutaha. Twaratsinzwe ariko twongeye guhaguruka .” Uyu ni Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Green Party nyuma y’aho mu minsi ishize yari yagaragaje igitekerezo cyo kuva muri politiki abitewe n’uko yari amaze gutsindwa mu matora ya perezida yabaye kuwa 04 Kanama 2017.

Yego byemejwe. Ntabwo ngiye kuva muri politiki. Abanyarwanda benshi bagaragaje ko banshigikiye kandi bankunda, ntabwo nzabatenguha .” Ibi nibyo Frank yakomeje atangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter.

Nubwo aherutse gutsindwa amatora ya perezida aheruka, Dr Frank Habineza yamaze gufata icyemezo cyo kuzongera guhatana mu matora yo mu 2024.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri aya matora aheruka Dr Frank Habineza wari umukandida wa Green Party yabashije kwegukana amajwi 0,48%, mu gihe Philippe Mpayimana wiyamamaje ku giti cye yegukanye amajwi 0,73%, naho umukandida wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame atsinda amatora ku majwi 98,79%.

Mu kiganiro Frank Habineza yagiranye na BBC nyuma gato yo gutangaza ibyavuye mu matora by’ibanze, yagaragaje ko atumva ukuntu yatsinzwe ndetse akarushwa amajwi n’umuntu yavugaga ko ari mushya muri politiki y’u Rwanda, Philippe Mpayimana.

Icyo gihe yagize ati: “ Ibyavuye mu matora ntabwo byadushimishije ariko nk’abademokarate twarabyemeye ”.

Yakomeje agira ati: “Abajijwe ikitaramushimishije mu byavuye mu matora, Dr Frank Habineza yagize ati: “ Twari twizeye intsinzi kuri hafi 65%, tuza kubona tubonye 0 n’ibice, ikindi tuza kubona umuntu mushyashya utaramara umwaka mu Rwanda, Philippe adutsinze, urumva byaradutunguye cyane .”

Naho agaragaza igitekerezo cyo kuva muri politiki yagize ati: “ Ni ibintu nanjye nkibaza mbese..mu minsi ishize nari ndi no gutekereza kuva muri politiki..numvise nademisiyona mu ishyaka kandi n’ubu ndacyabitekereza no kubireka ibya politiki .”

Yabajijwe niba aramutse yeguye ataba ahemukiye abarwanashyaka be bamuhaye icyizere, maze asubiza agira ati: “ Ndumva naracitse intege sindagira imbaraga zo gukomeza .”
Capture 11

Dr Frank Habineza rero kuri ubu aravuga ko ishyaka rye rigiye gushingira ku bunararibonye ryakuye mu bihe byo kwiyamamaza kugirango rirusheho gukomeza uko bagiye bashyigikirwa hirya no hino mu gihugu.

Dr Frank Habineza kandi ntiyabuze gushimira perezida Paul Kagame kubw’intsinzi yagize muri aya matora aheruka, amusaba kuzita kuri manifesto y’ishyaka ryabo kuko ngo yari igamije kurushaho gukomeza ibyo Guverinoma y’u Rwanda isanzwe yarakoze.
Inkuru bisa
http://www.bwiza.com/dr-frank-habineza-mu-nzira-zo-gusezera-muri-politiki-nyuma-yibyavuye-mu-matora/
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *