Mu gihugu cya Ghana, haravugwa itsinda ry’abasore bihangiye imirimo yo gususurutsa abagize ibyago mu buryo bwo kubyina, kuririmba n’ibindi bituma babona agatubutse binyuze muri ubu buryo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba basore bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragarira buri wese, aho usanga bafite indirimbo baririmbira abapfuye, kubyinana isanduku irimo umurambo mu buryo butandukanye n’ibindi.

Kugeza ubu, aba basore bamaze kumenyekana hirya no hino mu gihugu bakaba batumirwa n’imiryango itandukanye yagize ibyago bakajya kuyisusurutsa no kuyikura mu bwigunge.


Abaturage bo muri kiriya gihugu bavuga ko ibi bimaze kuba nk’umuco bityo hakaba hari n’igice bita icy’ingenzi mu mihango yo gushyingura, iki gice kikaba cyarahariwe aba basore bafata isanduku bakayibyianana baririmba indirimbo zitandukanye.

Uyu mugore ni umwe mu babuze ababo. Avuga ko umwanya nk’uyu ari ingenzi mu muhango wo gushyingura kuko bituma bashira agahinda bitewe n’uko aba basore baba babasusurukije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’iri tsinda na we avuga ko bamaze kwiteza imbere kuko babona amafaranga bavanye mu miryango itandukanye iba yabatumiye ngo baze kuyisusurutsa mu bihe byo gushyingura.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter



