Tuyishime Fidel w’imyaka 22, wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu cyumba yararagamo yimanitse mu mugozi yapfuye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki 31 Gicurasi 2024, aho byabereye mu murenge wa Musasa, akagari ka Murambi ho mu mudugudu wa Syiki.
Amakuru Bwiza.com yahawe n’imboni yayo muri aka karere, ni uko abo mu muryango we bashobewe icyateye umwana waho kwiyahura kuko ntawe bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa w’agateganyo, Biziyaremye Baptiste, yahamirije Bwiza.com makuru.
Ati “Amakuru twayamenye mu gitondo, tuyahawe n’abari bagiye gusengerayo inzoga y’urwagwa yari ahogeye, nibwo bamubuze binjiye mu cyumba yabagamo basanga yimanitse mu mugozi. amakuru yibanze avuga ko nyakwigendera nta kibazo yari afitanye n’abantu, kuko yari umukozi dore ko n’inzoga yari guhogorora ari ibitoki yaguraga mu baturage.”
Yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi ku bufatanye na RIB, bageze murugo rwa nyakwigendera iperereza rigikomeje kucyaba cyamuteye kwiyahura.
Muyango Vincent w’imyaka 45 y’amavuko, nawe wo mu karere ka Rutsiro nawe ku mugoroba wa tariki 29 z’uku kwezi yasanzwe mu mugozi yimanitse arapfa, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yiyahuye.



