Nyuma y’uko ku Cyumwetu mu ikipe ya As Kigali y’abagore habayemo inama y’inteko rusange, muri nama hegurijwemo umuyobozi mukuru w’iyi kipe ifashwa n’umugi wa Kigali.
Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yegujwe n’Inteko Rusange mu nama yateranye ku Cyumweru, tariki 2 Kamena 2024
Iyi nteko rusange yeguje uyu muyobozi yasize imusimbuza Ngenzi Jean Paul wari Visi Perezida aho yahise agirwa umuyobozi mushya w’iyi kipe y’umujyi.
Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo iyi kipe yari ikubutse mu marushanwa Nyafurika yabereye muri Tanzania, Shiraniro wari Visi Perezida yatangiye gufata ibyemezo Perezida Twizeyeyezu atabizi ibyateje umwuka mubi.
Bimwe mu byo yafashe birimo kwirukana abatoza Sogonya Hamiss Cyishi wari umutoza mukuru na Safari Mustafa Jean Marie Vianney wari umutoza w’abanyezamu.
Twizeyeyezu Marie Josée wegujwe mu nama y’inteko rugamba, yari amaze imyaka ibiri ku buyobozi bwa AS Kigali WFC yagiyeho muri Werurwe mu 2022.


