Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangaje ko ku wa 12 Kanama, Kuri Cercle Sportif, haratangira irushanwa ngarukamwaka ryo koga yise ‘Ndi Nyampinga Swimming Competition’.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Miss Elsa, yatangaje ko n’ubundi mu buzima busanzwe akunda Sport yo Koga, ndetse anavuga ko yahoze akina umukino wo koga, n’ubwo atagize amahirwe yo kuwukina ku rwego mpuzamahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati “njyewe n’ubundi nkunda koga, nabitangiye nkiri muto mfite imyaka 9, nabikuriyemo niyo sport nkora mu buzima bwanjye, nagiye nkina uyu mukino ahantu henshi nanitabiriye amarushanwa amwe n’amwe ariko sinabashije kubigira umwuga ngo mbe nanakina mu bihugu byo hanze’’.

Yakomeje avuga ko iri rushanwa yaryise ‘’Ndi Nyampinga Swimming Competition, mu rwego rwo guhuza urubyiruko rw’abakobwa ndetse riri no gushishikariza abana b’abakobwa umukino wo koga.
Iri rushanwa rirabera kuri Cercle Sportif ari naho uyu Nyampinga yogera, abarizwa no mu ikipe yaho, mu makipe ararushanwa harimo iturutse i Rubavu, Karongi, Rusizi , Muhazi ndetse n’i Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


