Santos wendaga kurangizanya na APR FC yahamagawe na Kaizer Chiefs na CS Sfaxien

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Portugal, Alexendre Santos wahaye Petro de Louanda igikombe uyu mwaka, aravugwa muri APR FC nubwo Kaizer Chiefs na CS Sfaxien zirimo kumuganiriza.

Nyuma y’uko APR FC itangaje ko itazongerera amasezerano umutoza Thierry Froger hari amakuru akomeje kuzenguruka ayihuza n’umutoza w’umunya-Portugal, Alexendre Santos wahaye Petro de Louanda igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.

Bivugwa ko APR FC yaganirije uyu mutoza ndetse ko bigenze neza ashobora kwisanga aje kuyitoza mu mwaka w’imikono wa 2024-2025, aho iyi kipe y’ingabo azanasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika CAF Champions League.

Nubwo APR FC yamwegereye, ntabwo ari yo yonyine yabengutse ubuhanga n’ubunararibonye bw’uyu mutoza kuko na Kaizer Chiefs yamaze kumuhamagara imusaba kuba yaza kubabera umutoza mukuru muri shampiyona itaha.

Nyuma y’uko Kaizer Chiefs yirukanye umutoza wayo mukuru Molefi Ntseki mu Ukwakira umwaka ushize nta mutoza mukuru yari ifite kuko yahise isigara itozwa na Cavin Johnson nk’umutoza w’agateganyo kugeza magingo aya.

Iyi kipe iri muzifite mafaranga menshi muri Afurika, yatangiye urugendo rwo guhiga umutoza mukuru aho bahereye kuri Alexendre Santos wifujwe na APR FC. Kaizer Chiefs yaramuhamagaye gusa nta kintu gufatika bigeze baganira.

Alexendre Santos yemeza ko Kaizer Chiefs yamuhamagaye gusa ibiganiro bagiranye nta kintu gihambaye byatanze ku buryo yahita ayisinyira.

Aganira n’ikinyamakuru Soccer Laduma, Alexendre Santos yagize ati: “Baramamagaye [Kaizer Chiefs] turaganira gusa ariko nta kintu twigeze twemeranya gukorana.”

Uyu mutoza wasigiye Petro de Louanda ibikombe bitatu akomeje kwifuzwa n’andi makipe arimo CS Sfaxien yamuhamagaye bakaganira ndetse ngo biganiro byagenze neza igisigaye n’icyemezo cy’uyu mutoza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *