img-20240604-wa0057.jpg

As Kigali ishobora guseswa muri iki cyumweru

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga mukuru wa yo buvuga ko bukeneye miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa igasezera muri shampiyona.

Ni ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa As Kigali, Shema Fabrice aho yasabye Umujyi kwishyura ibirarane by’amezi 7 by’umwaka w’imikino ushize wa 2023-24 ndetse n’amafaranga izakoresha mu mwaka w’imikino utaha
wa 2024-25.

Ati: “Inama ya Komite Nyobozi ya AS Kigali yateranye uyu munsi tariki ya 4 Kamena 2024 haganirwa ku hazaza h’ikipe, twasanze ifite ibibazo by’amikoro mu buryo bukurikira; ibirarane by’amezi 7 n’amafaranga yaguzwe abakinnyi bitishyuwe bingana na 149,990,000 Frw. Umwaka w’imikino utaha hazakoreshwa akabakaba miliyoni 600 Frw.”

“Komite Nyobozi yanzuye kumenyesha Umujyi wa Kigali ko ugomba kwishyura ibirirane by’imishahara n’amafaranga yaguzwe abakinnyi atarishyuwe bitarenze tariki ya 9 Kamena 2024. Kwandika inyandiko yemeza ko muzishyura ibikenewe byose mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bitarenze tariki ya 9 Kamena 2024.”

Mu gihe ibi byaba bidakozwe byombi kuri ayo mataliki, buzahita bwandikira FERWAFA buyibwira ko Ikipe ya AS Kigali ivuye muri Shampiyona ndetse ko iseshwe burundu.

Ibi bikazajyana no guhita basesa amasezerano y’abakinnyi babo bose aho ubuyobozi bw’ikipe bwemeye ko bwakwishyura abakinnyi ibirarane bari bafitiwe bakajya gushakira ahandi.img-20240604-wa0057.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *