Abahanga mu bumenyi bwa jewoloji bavuga ko mu gushakisha abantu baburiwe irengero mu mpanuka yo ku ya 24 Gicurasi, abaturage bagenda bakomeza kwangiza ubutaka bw’ahabereye umutingito. Abayobozi b’Igihugu cya Gineya barahamagarira abatuye muri ako gace kwimuka.
Abayobozi bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée baraburira abaturiye ako gace ko hashobora kubaho impanuka nyinshi zitewe n’iyangirika ry’ubutaka bw’aho hantu haherutse kwangizwa n’impanuka yatewe n’inkangu zibasiriye ako gace zahitanye abantu babarirwa mu magana nyumna y’umutingito.
Kuwa 4 Kamena ,Abayobozi b’inzego z’ibanze batangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko abaturiye mu duce twabereyemo izo mpanuka , bagomba kwimurwa byihutirwa, nk’uko raporo y’imbere mu ishami ry’ibirombe na jewoloji muri leta nto ya Melaneziya wabyemeje.
Muri iyi raporo kandi bavuga ko « hari mpamvu zishobora gutera ingaruka nk’amabuye agiye kunyeganyega, aherereye mu mazi yo munsi y’ubutaka.Bishoboka cyane ko izindi nkangu zizabaho mu gihe cya vuba.» Iyi raporo kandi yanzuye ko uburyo bwose bwo kugera muri ako gace bugomba kugenenwa n’ impuguke zifite ubumenyi muri jewoloji .»
Abaturage bakomeje gucukura mu byondo byarindimutse ku misozi no kwimura amabuye bizeye ko bazabona ababo, bikagabanya ubutaka nk’uko abahanga mu bumenyi bwa jewoloji babitangaza,mu gihe imashini zoherejwe ahabereye uyu mutingito,abaturage bafite impungenge ko zishobora guhanantura amabuye.
Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko, ibigereranyo bya guverinoma ya mbere, bivuga ko abantu bagera ku 2000 bashyinguwe. Inzego z’ubuzima zo zikavuga ko kugeza ubu habonetse imirambo icyenda gusa.
Abashakisha abantu babo baguye muri iyo sanganya baracukura bakagera mu burere bugera kuri metero 600 munsi y’imyanda yatewe nizo nkangu. Gusa kugeza n’ubu hari abatari baboneka.
Bwiza.com


