Macron yakiriye Joe Biden

Sangiza iyi nkuru

Mu birori byabereye muri Arc de Triomphe I Paris ,Kuri uyu wa gatandatu, Emmanuel Macron yakiriye Perezida w’Amerika Joe Biden, hateganijwe inama hagati y’abayobozi bombi ku bijyanye no gushimangira ubukaka bwa OTAN,ku biri k’umurongo w’ibyigwa harimo kureba amakimbirane hagati ya Isiraheli na Hamas, intambara yo muri Ukraine, ndetse n’ubucuruzi.

Muri uru ruzinduko rwo kuganira ku bibazo by’ubucuruzi, Isiraheli na Ukraine, Emmanuel Macron yakiriye neza mugenzi we Biden , muruzinduko amaze mo iminsi itanu mu Bufaransa, kuva ku wa gatatu mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yimyaka 80 y’insinzi y’intambara ya kabiri y’isi yo ku ya 6 Kamena 1944 mu cyizwe debarquement de Normandie.

Abaperezida bombi hamwe n’Abafasha babo bitabiriye uwo muhango muri Arc de Triomphe, hakurikiraho akarasisi kateguwe neza kabereye kuri perezidansi y’Ubufaransa (Champs-Élysées). Abo banyacyubahiro bazaganira mu gihe cy’inama, mbere yo kwakirwa ku meza .

Ikinyamakuru france 24 .fr dukesha aya makuru ,nk’uko nacyo cyabitangarijwe n’umujyanama mu by’umutekano mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’America, Jake Sullivan ,yavuze ko”Ubufaransa ari inshuti ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva kera kandi ikomeye. Yongeraho ko uyu uzaba ari umwanya w’ingenzi uzafasha kwemeza ubwo bufatanye no kureba ku mpande zombi ejo hazaza ndetse n’icyo bifuza kugeraho bafatanyije.

Umujyanama w’umutekano mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’America, yavuze ko bagomba kandi gukemura ibibazo bitandukanye byerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere, ubwenge bw’ubukorano ,nabyo bikaba biri mu bizaganirwaho muri iyi nama.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *