Umuhanzi Dr Jose Chameleone yatangaje ko abantu bataramenyekana bamwibye urukuta rwe rwa Instagram ndetse bakanatangaza ko bagiye kuyishyira ku isoko.
Abinyujije kuri Facebook, umuhanzi akaba n’umuririmbyi, Dr Jose Chameleone wo mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko yibwe instagram ye, uwayibye akaba yatangaje ko agiye kuyigurisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwibye uru rukuta akimara kurwiba yafashe amafoto yose ya Chameleon yariho arayasiba ayasimbuza andi mafoto bikekwa ko ari aye bwite.
Uretse amafoto, hepfo y’ahari hasanzwe izina rya Jose Chameleon, uwayibye yongeyeho irindi zina rya John Kulwa Stima.
Uyu muhanzi yasabye uwaba azi nyiri ayo mafoto ariho, kuba yamumenyesha, akaba yakurikiranwa agafatwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com


