Narendra Modi usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yarahiriye kuyobora manda ya gatatu mu muhango wabereye mu mujyi wa New Dheli kuri icyi Cyumweru taliki 09 Kamena 2024.
Nyuma yo gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yahise atangaza abagize Guverinoma nshya. Narendra Modi ni we warusanzwe ayobora Ishyaka Bharatiya Janata Party (BJP).Modi abaye umuyobozi wa kabiri mu mateka y’Ubuhinde wegukanye manda eshatu zikurikiranye.
Kuva aho agereye ku butegetsi mu 2014, Modi yahinduye ibintu byinshi muri iki gihugu, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu.Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, na Perezida wa Sri Lankan, Ranil Wickremesinghe.
Narendra Modi yatowe bwa mbere mu mwaka wa 2014 akaba.Yagiye agaragaza ubushake mu guhangana n’ibindi bihugu mu by’ubucuruzi harimo nk’u Bushinwa.


