Resitora imwe mu gihugu cy’u bushinwa iri mu mazi abira nyuma yo gushyiraho itangazo ko abagore n’abakobwa bafite amabere manini bazajya bagira icyo bakaturirwa ku mafaranga bishyura ku ipura y’ibiryo, aho abagabo n’abadafite bene ayo mabere bavuga ko ibi ari ukubaryamira.
Ku cyapa cyashyizwe ku rukuta rw’inyubako ya Hangzhou ikoreramo iyo resitora, hashushanyijeho abagore batonze umurongo batandukanye mu gihagararo, abo bagore bakaba bagaragaza cyane amabere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko umujyi wose wahise umenya iyo resitora mu gihe gito byongeye ukibona icyo cyapa ukaba ahita ubona amabere mbere na mbere.
Aba bagore bashushanyije ku cayapa cya resitora bagaragaza amabere arutanwa mu bunini, hariho n’agaciro k’ayo bagomba kujya bakaturirwa ku ipura bitewe n’ingano y’igituza cye, aho uri inyuma y’abandi ufite amabere mato azajya akaturirwa ku kigero cyngana na 5% naho uri imbere w’amabere manini agakaturirwa ku kigero kingana na 65% gusa.

Kugeza ubu, ikibazo kiracyari ukumenya icyo nyiri resitora azajya agenderaho apima ibituza by’abagore ngo amenye icyo bakaturirwa uko kinganam n’impamvu nyamukuru yatumye atekereza kubikora kuriya.
Ikindi kibazo ni ukuntu abagore bazajya bajya kwipimisha no kugaragaza ko bahenzwe bitewe n’ubunini bw’ibituza bya bo, mu gihe abakora muri iyo resitora ikoramo ab’ibitsina gabo gusa.
Abagore batandukanye banenze iki gikorwa kuko biza no kwamamaza amabere kuruta kwamamaza ibikorera muri iyo nyubako bityo bakaba banasabye ko icyapa kigaragaza serivisi zitangirwamo cyamanurwa bakareba ukundi babigenza.
Ikindi ni uko hari abagore batangiye kujya kwibagisha amabere ngo abe mato kugira ngo n’abandi batazabyigana bityo aho umugore yinjiye ajya kurya batazajya bagira ngo arashaka kurya byinshi akishyura macye abikesha amabere ye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’iyi resitora, Lan Shenggang ari mu rungabangabo nyuma yo guhamagarwa na bamwe mu bayobozi b’umujyi bamusaba kumanura itangazo rye, mu gihe we yavugaga ko rizamufasha gukurura abakiriya bitewe n’iryo hanantuka ry’ibiciro ku bafite amabere atubutse.
ibindi bitangazamakuru bivuga ko hari abana b’abakobwa bishimiye iyi resitora kuko yashoboraga kubatunga igihe kirekire bishyura macye bityo bakavuga ko iramutse ifunzwe babihomberamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


