Umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina rya Tom Close, yatangaje ko kuba Abanyarwanda ubwabo badashishikarira kumenyekanisha umuziki w’iwabo nk’uko abo mu bindi bihugu babikora, ari cyo kihishe inyuma yo kutarenga umutaru k’umuziki nyarwanda.
Mu kiganiro na bwiza.com, ubwo Tom Close yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Bull Dod yitwa “Igikomere’’, yagarutse ku mpamvu abona zidindiza umuziki nyarwanda, anavuga impamvu umuziki wo mu bindi bihugu utera imbere nyamara batarusha abahanzi b’abanyarwanda gukora ndetse no kugira impano.
Yagize ati” Ikintu gituma dukora cyane ariko umuziki wacu ntugere ku rwego mpuzamahanga, biterwa natwe ubwacu, urugero mu myaka yashize Diamond wo muri Tanzaniya ataramenyekana cyane, nahuye n’umuntu wo muri Tanzaniya twiganirira bisanzwe, utanafite aho ahuriye na muzika, hanyuma mu kiganiro twagiranye, we yansabye ko yansangiza indirimbo ‘Nataka kulewa’ ya Diamond.
Ubwo muri icyo kiganiro yambwiraga uburyo muri Tanzania bafite umwana uri kuzamuka mu muziki kandi ukabona ari kunsunikira kumukurikirana, rero uwo muco niwo abanyarwanda batagira, birasaba ko umuziki wacu utera imbere ariko wabanje gutezwa imbere n’abanyarwanda, badufashe niba uhuye n’umunyamahanga mwumvishe ibikorwa byacu byiza, ni uko bizagenda biza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tom Close kandi yagarutse ku ndirimbo yakoranye na Sean Kingston itaramugiriye akamaro yari ayitezeho kubera ibyo abanyarwanda bayivuzeho nyuma y’aho isohokeye.
Yagize ati” Nk’ubu nakoze indirimbo na Kingston, iyo abanyarwanda baba bafite umutima wo gushyigikira umuziki wabo, baba baranshyigikiye ikagera ku rwego rwo hejuru, bavugaga ko mu ifatwa ry’amashusho yayo ntabonanye na Sean Kingston, nkibaza ese ko Wizkid yakoranye indirimbo na Drake, kandi noneho mu mashusho Drake ntagaragaremo yabujije abanya Nigeria kuyikunda no kuyimenyekanisha? birasaba ko abanyarwanda aribo babanza gukunda ibyabo, ibindi bikaza nyuma.
Tom Close yasoje asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira, ndetse anabatura indirimbo ye nshya yakoranye na Bull Dog yise “Igikomere”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


