Igihugu cy’Ubutaliyani muri iki Cyumweru nibwo cyakiriye inama y’ibigu birindwi bikize ku isi (G),ariko kandi binatumira umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis.
Kuva G7 yashingwa mu mateka yayo, mu 1973, yakiriye Papa. Uyu mushumba yatakambiye ibi bihugu ko muri Gahunda yo gukoresha ubwenge buhangano(Artificial Intelligence) habaho kubanza kwitonda
Papa Fransisiko yatakambiye abayobozi ba G7 n’abandi batumirwa babo kwita no gushyira imbere icyubahiro cya kiremwa muntu, kuko rishobora guhindura ubusa busa umubano hagati y’abantu. Ati: “Ibyemezo ntibikwiye gufatwa n’imashini. Tureke abantu bakomeze bifatire ibyemezo ubwabo.”
Nyuma yo kuvuga ijambo rye, Papa Fransisiko yagiye kuganira by’umwihariko n’abayobozi icumi bari mu nama, umwe ukwe undi ukwe.
Aba ni ba Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Volodymir Zelensky wa Ukraine, Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Luiz Ignacio Lula da Silva wa Brezil, Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya, William Ruto wa Kenya, Abdelmadjid Tebboune wa Alijeriya, na ba minisitiri b’intebe Narendra Modi w’Ubuhinde na Justin Trudeau wa Canada, na perezida w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva.
Mu byo baganiriyeho harimo intambara zo muri Ukraine no mu ntara ya Gaza muri Palestina.
Hagati aho, abayobozi ba G7 batangije umugambi mugari wo kurwanya inzara, ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi kw’isi.



One Response
Mbere y’uko inama ya G7 isozwa Papa Francis yabanje gutakamba
Aba ba illuminati nta cyizere batanga,bahuzwa no kureba aho imigambi yabo mibi yo kurimbura abantu igeze n’icyakorwa ngo uko kurimbuka kwihutishwe mu buryo bumwe cg ubundi,ariko mw’ijuru harimo IMANA y’amahoro