Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana mu ishuri rya Gitisi TSS humvikanye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri w’umukobwa wapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya n’ubuyobozi bw’ishuri.
Ibereho Hosiana w’imyaka 18 niwe witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’uburwayi akaza kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza nk’uko byemezwa n’abanyeshuri bagenzi be.
Abanyeshuri baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru bavuga ko mugenzi wabo yari afite uburwayi bwo kuva ni uko maze bumufashe ajya gusaba agahushya mu buyobozi bw’ishuri ntibakamuha.
Nyuma yo kwimwa agahushya uyu munyeshuri yakomeje kwihangana gusa indwara iza kumuzahaza ari naho ubuyobozi bwaje kumuha uruhushya gusa indwara yari yamaze gufata indi ntera.
Uyu munyeshuri yajyanwe kwa muganga ahetswe na bagenzi be nk’uko babyemeza ni uko maze aza gupfa aribwo bagezeyo ngo abaganga batangire bamwiteho.
Abanyeshuri biga muri iki kigo cy’amashuri cya Gitisi TSS baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko ubuyobozi bw’ishuri butabitaho kuko ngo nk’iyo hari uwarwaye ntibajya bamuha uruhushya rwo kujya kwivuza.
Kugeza ubu ntakintu ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere iri shuri ribarizwamo bwari bwatangaza ku rupfu rw’uyu munyeshuri bivugwa ko yapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza hakiri kare.



4 Responses
Ruhango: Umunyeshuri wimwe uruhushya yapfuye bitunguranye
Imana Imwakire Mubayo Aruhukemuma Horo Ariko Abobarimu Ngendumva Barimubabigizemo Uruhare Kuko Yabatse Agahushya Kokurya Kwivuza Babagiramo Uburangare Gose Abobarimu Bikosore .
Ruhango: Umunyeshuri wimwe uruhushya yapfuye bitunguranye
Hakorwe iperereza nibasanga ayo makuru arimpamo abo bayobozi hafungwe kuko ntacyo baba bamaze pe.
Ruhango: Umunyeshuri wimwe uruhushya yapfuye bitunguranye
Hakorwe iperereza nibasanga ayo makuru arimpamo abo bayobozi hafungwe kuko ntacyo baba bamaze pe.
Ruhango: Umunyeshuri wimwe uruhushya yapfuye bitunguranye
Ibigo by,amashuri bikwiye kongererwa ubushobozi bigaha akazi abantu bize ibyo kuvura kuko aribo bafite ubushobozi bwo kumenya niba umuntu arembye cg atarembye ashingiye kubyo twita vital signs.ikindi Kandi baba bashobora kumenya indwara yakwica vuba n,ifata igihe kinini.