Perezida wa Misiri Abdel Fattah El Sisi yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira imibiri ihashyinguye, ahatangariza ubutumwa bw’uko ababajwe n’ibyabaye mu Rwanda, asaba ko bitagira ahandi byongera kuba ku Isi.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda yatangiye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017, Perezida Sisi nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe yahise ajya kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100, mu 1994.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi kiri kuri uru rwibutso mu rurimi rw’icyarabu, bwaje gusobanurwa mu Kinyarwanda n’abantu batandukanye, bukubiyemo ko yababajwe n’ibyabaye, yifuza ko bidakwiye kongera ku Isi.
Yagize ati “ Uyu munsi dufite akababaro kenshi, twibuka inzirakarenagne ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa.”
Akomeje avuga ko yizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ubwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitazongera.

Ati “ Twizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi, ahubwo amahoro akaganza mu mpande zose z’Isi.”
Sisi yasabye ko abantu bose bubahana mu mahoro, mu bumwe n’ubufatanye ndetse n’ubwisanzue, hakimakazwa ibiganiro by’amahoro mu ngeri zose z’abatuye Isi.
Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye gutanga isomo, kuba ngo abantu badahuza mu mitekerereze, cyangwa ntibumve ibintu kimwe, ntibigombwa kubahanganisha, ahubwo ngo ubufatanye no kwicara bakaganira ku bintu , ni ngombwa ni narwo rurimi ruhesha muntu agaciro kuri Iyi si.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 by’abatutsi biciwe hirya no hino muri Kigali. Uretse uru muri uyu mujyi hagiye hari izindi nzibutso zishyinguyemo iyo mibiri nk’urwa Nyanza ya Kicukiro, ruruhukiyemo abatutsi biciwe mu yahoze ari ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo za Loni, zasize bicwa.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


