4cee7dcd-4b1e-4b2e-9f05-591c673cb0c7.jpg

Kenya: Abantu bane bafashwe bagerageza kwiba lisansi mu ndege

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Kenya abantu bane, abagabo batatu n’umugore umwe, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kwiba lisansi ikoreshwa mu ndege cyangwa ku Kibuga cy’Indege cya Wilson kiri mu murwa mukuru Nairobi.

Ibinyamakuru byo mu hihugu cya Kenya bivugwa ko abakekwa bafashwe bagerageza gusohora litiro 800 za lisansi bayivanye mu ndege yari ihagaze ku Kibuga cy’Indege cya Wilson.

Medium wilson

Urwego rw’Igipolisi cya Kenya rushinzwe Ubugenzacyaha (DCI) rwavuze ko bafashwe n’abapolisi bo mu kigo cya Polisi cy’Ikibuga cy’Indege cya Kenya (KAPU) nyuma y’aho polisi iketse ibikorwa biteye inkeke mu modoka ya Mitsubishi abo bantu bane bari barimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *