Ntituzemera ko u Rwanda ruterwa na Ndayishimiye, tuzarutabara: Col. Rugabo wa Twirwaneho 

Colonel Rugabo Fidèle uri mu basirikare bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yateguje ko we na bagenzi be biteguye gutabara u Rwanda mu gihe rwaba rutewe n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu musirikare ukunze kumvikana avugira uriya mutwe, yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube […]

AFC/M23 yemeje ko FARDC yagabye igitero karahabutaka muri Lumbishi

Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi zagabye igitero gikomeye mu gace ka Lumbishi ko muri Teritwari ya Kalehe mu ntara Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko […]

Tshopo: Abasirikare bishe umushoferi wa taxi nyuma yo kwanga kumwishyura

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 3 Gicurasi, abasirikare babiri ba FARDC bishe umushoferi wa tagisi, mu ishyamba ryegereye Parezi, umudugudu uri ku birometero 148 uvuye i Kisangani, mu gace ka Ubundu mu Ntara ya Tshopo, nyuma yo kutumvikana ku giciro cy’urugendo. Sadam Django w’imyaka 26 y’amavuko basanze yapfuye afite ibikomere by’amasasu mu gatuza, nk’uko byatangajwe […]

Kenya: Abantu bane bafashwe bagerageza kwiba lisansi mu ndege

Mu gihugu cya Kenya abantu bane, abagabo batatu n’umugore umwe, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kwiba lisansi ikoreshwa mu ndege cyangwa ku Kibuga cy’Indege cya Wilson kiri mu murwa mukuru Nairobi. Ibinyamakuru byo mu hihugu cya Kenya bivugwa ko abakekwa bafashwe bagerageza gusohora litiro 800 za lisansi bayivanye mu ndege yari ihagaze ku Kibuga […]

Geopolitike mu majyepfo y’Afurika: uruzinduko rwa Paul Kagame muri Botswana ruvuze iki?

Uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, utegerejwe muri Botswana ku butumire bwa Perezida Duma Gideon Boko, ruje mu gihe imiterere ya geopolitike ku mugabane wa Afurika iri guhinduka ku muvuduko udasanzwe. Ni uruzinduko rutareba gusa umubano w’ibihugu byombi, ahubwo rufite ibisobanuro byagutse ku rwego rw’akarere n’umugabane. Kwagura imbibi za dipolomasi y’u Rwanda Mu myaka […]

Iran irigamba kurasa ubwato bw’Igisirikare cya Amerika

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika (Centcom) burahakana ko bumwe mu bwato bw’intambara bwarashwe na misile ebyiri z’Igisirikare cya Iran. Mu butumwa yanditse kuri X, Centcom igira iti “nta mato y’Igisirikare cya Amerika cyo mu mazi yigeze araswa”. Yongeyeho iti: “Ingabo za Amerika zishyigikiye ‘Project Freedom’ no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira amato ku byambu […]

U Rwanda rukomeje kwanikira RDC mu gucukura no kugurisha tungsten nyinshi

Ammonium paratungstate (APT), kimwe mu bice by’ingenzi biva mu musaruro wa tungsten, cyarenze $ 3000 kuri toni mu mpera za Mata, kandi ibiciro byakomeje kuzamuka cyane kuva umwaka watangira. Uku gutumbagira kw’ibiciro bya tungsten kwatewe n’ihungabana ku masoko, bituma habaho amahirwe ku bihugu bibiri bya Afurika bitunze tungsten nyinshi: U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi […]

Inyubako RDB ikoreramo irafungwa guhera kuri uyu wa Kabiri

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Gicurasi 2026, inyubako yakoreragamo izafungwa by’agateganyo mu rwego rw’imirimo yo kuyivugurura. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB kuri uyu wa Mbere rivuga ko yo, ibigo biyishamikiyeho n’izindi nzego zakoreraga muri iyi nyubako zizimukira by’agateganyo mu bindi biro.

Iran yiyemeje kurasa Ingabo za Amerika nizigerageza kwinjira mu Muhora wa Hormuz

Igisirikare cya Iran kivuga ko kizatera ingabo za Amerika nizinjira mu Muhora wa Hormuz, nyuma y’uko Donald Trump atangaje igikorwa cyo kuyobora no guherekeza amato yaheze mu mazi y’uyu muhora. Itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Iran rivuga ko izagaba ibitero ku “ngabo zose z’amahanga” zizagerageza kwegera cyangwa kwinjira mu muhora, “cyane cyane Ingabo za Amerika […]

Umusifuzi yakubise umugeri mu bugabo bw’umukinnyi wa Mukura VS

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yareze umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul muri FERWAFA, imushinja gukubita umukinnyi wayo umugeri mu myanya y’ibanga. Ibi byabaye mu mukino Mukura VS yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1, ku munsi wa 29 wa shampiyona yabereye kuri Stade Kamena. Mu gice cya kabiri cy’umukino, ahagana ku munota wa 79, habaye […]

Bite by’umwuka mubi uri hagati ya Dj Brianne na Muyango

Uvanga imiziki wamenyekanye nka DJ Brianne yatangaje ko atagikorana na Miss Muyango, ariko ashimangira ko nta kibazo cyihariye bafitanye nk’uko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye. Mu kiganiro yagiranye na The Choice, DJ Brianne yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku cyifuzo yari asanzwe afite cyo gukora wenyine, aho yifuzaga kwigerageza no gukoresha imbaraga ze […]

Uganda: Habaye impanuka ikomeye ya Bisi

Muri Uganda hari ubwoba bw’uko abantu benshi baguye mu mpanuka ikomeye ya Bisi yabaye mu ijoro ryacyeye. Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko iyi Bisi ya Kompanyi itwara abagenzi ya Nile Star Bus yagoganye n’ikamyo, ubwo yari igeze hagati y’uduce twa Pakwach na Karuma two mu majyaruguru ya Uganda yerekeza i Kampala. Ni impanuka […]

Kagame na Samia Suluhu biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Dar Es Salaam muri Tanzania, iki gihugu n’u Rwanda byiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare n’umutekano. Ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi ni bwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe i Dar Es Salaam. Umukuru w’Igihugu yabanje kwakirwa na mugenzi we bagirana ibiganiro […]