image_750x_66f1259d520d7

Bite by’umwuka mubi uri hagati ya Dj Brianne na Muyango

Sangiza iyi nkuru

Uvanga imiziki wamenyekanye nka DJ Brianne yatangaje ko atagikorana na Miss Muyango, ariko ashimangira ko nta kibazo cyihariye bafitanye nk’uko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice, DJ Brianne yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku cyifuzo yari asanzwe afite cyo gukora wenyine, aho yifuzaga kwigerageza no gukoresha imbaraga ze bwite mu kazi ke. Yongeyeho ko hari n’igihe babonaga akazi umwe ntaboneke, bikaba byatera igihombo hagati yabo.

Yanavuze ko ubu akorana n’inshuti ye magara yitwa Tesha, kandi yizeye ko bizamufasha gukora cyane no gutera imbere kurushaho.

Ku ruhande rwa Miss Muyango, nawe aherutse kwemeza ko batagikorana, ariko ntiyasobanuye impamvu yabyo.

DJ Brianne yasoje avuga ko n’iyo habaho kutumvikana hagati yabo, ari ibintu byabo bwite bitagakwiye kujyanwa cyane mu ruhame, anifuriza Miss Muyango gukomeza gukora neza mu kazi ke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *