Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Gicurasi 2026, inyubako yakoreragamo izafungwa by’agateganyo mu rwego rw’imirimo yo kuyivugurura.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB kuri uyu wa Mbere rivuga ko yo, ibigo biyishamikiyeho n’izindi nzego zakoreraga muri iyi nyubako zizimukira by’agateganyo mu bindi biro.



