Uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, utegerejwe muri Botswana ku butumire bwa Perezida Duma Gideon Boko, ruje mu gihe imiterere ya geopolitike ku mugabane wa Afurika iri guhinduka ku muvuduko udasanzwe.
Ni uruzinduko rutareba gusa umubano w’ibihugu byombi, ahubwo rufite ibisobanuro byagutse ku rwego rw’akarere n’umugabane.
Kwagura imbibi za dipolomasi y’u Rwanda
Mu myaka ishize, u Rwanda rwubatse izina nk’igihugu gifite dipolomasi ikora kandi igamije kugera kure.
Kwerekeza mu majyepfo ya Afurika si impanuka, ahubwo ni igice cy’ingamba zo kwagura ubufatanye burenze akarere rwari rusanzwe rufitemo imbaraga, cyane cyane mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse ni’Uburengerazuba.
Botswana, izwiho politiki ihamye n’imiyoborere iteye imbere, igaragara nk’umufatanyabikorwa uhamye ku Rwanda.
Uru ruzinduko rushobora gushyiraho ishingiro ry’ubufatanye burambye mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.
Guhuza Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo
Mu rwego rwa geopolitike, uru ruzinduko rushobora gusobanurwa nk’intambwe igamije guhuza imbaraga z’uturere dutandukanye twa Afurika.
U Rwanda ruherereye mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe Botswana iri mu mutima w’akarere k’amajyepfo gahuza ibihugu bikomeye mu bukungu no mu mutekano.
Ibi bishobora gutuma habaho ikiraro gishya hagati y’akarere k’Iburasirazuba n’aka Majyepfo, by’umwihariko binyuze mu mikoranire n’imiryango nka Southern African Development Community (SADC).
Nubwo u Rwanda rutari umunyamuryango w’uyu muryango, gukorana na Botswana bishobora kurufungurira amarembo mu bucuruzi no mu bya dipolomasi.
Umutekano: ijwi rishya ku bibazo by’akarere
Ibibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kuba ingorabahizi ku mugabane.
Botswana, nubwo itari ku murongo w’imbere mu bikorwa bya gisirikare, ifite ijwi rifite agaciro mu biganiro bya dipolomasi ku buryo yaza mu kibuga nk’umukinnyi mushya ucungana na Angola.
Uruzinduko rwa Paul Kagame rushobora gufasha mu gushaka kumvikanisha neza imyanya y’u Rwanda ku bibazo by’umutekano mu karere, ndetse rugafasha no kongera ubufatanye mu gukemura amakimbirane mu buryo bwa dipolomasi.
Ubukungu n’ishoramari: inyungu zifatika
Ku ruhande rw’ubukungu, Botswana ifite ubunararibonye mu micungire y’umutungo kamere, cyane cyane diyama, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bifite gahunda yihuta yo guteza imbere serivisi n’ikoranabuhanga ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro.
Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bushobora gutanga inyungu z’impande zombi.
U Rwanda rwakungukira ku bunararibonye bwa Botswana mu bucukuzi n’imicungire y’umutungo kamere, mu gihe Botswana nayo yakungukira ku muvuduko w’u Rwanda mu ikoranabuhanga no korohereza ishoramari.
Ibi bishobora no kongera ubucuruzi hagati y’uturere, binyuze mu masezerano y’ubucuruzi bwa Afurika rusange ayobowe na African Continental Free Trade Area (AfCFTA).
Afurika iri kwishakamo ibisubizo
Ku rwego rwagutse, uru ruzinduko rugaragaza icyerekezo gishya aho ibihugu bya Afurika bitangiye gushimangira ubufatanye hagati yabyo, aho gushingira cyane ku bafatanyabikorwa bo hanze y’umugabane.
Mu gihe African Union ikomeje gushyira imbere ihuzwa ry’umugabane, imikoranire nk’iyi ishobora kuba umusingi w’ubwigenge mu byemezo bya geopolitike.
Urugendo rushobora guhindura byinshi
Nubwo ibisubizo nyabyo bizagaragara nyuma y’uru ruzinduko, biragaragara ko rufite uburemere burenze ubusanzwe. Ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kwagura ijwi ryarwo ku mugabane, mu gihe Botswana nayo ishaka gukomeza kugira uruhare rufatika mu bibazo bya Afurika.
Mu by’ukuri, Kigali na Gaborone bishobora kuba biri kubaka umuyoboro mushya w’imikoranire ushobora guhindura imiterere ya geopolitike mu majyepfo ya Afurika no ku mugabane muri rusange.


