20260503_132122

Kagame na Samia Suluhu biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Dar Es Salaam muri Tanzania, iki gihugu n’u Rwanda byiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare n’umutekano.

Ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi ni bwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe i Dar Es Salaam.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwakirwa na mugenzi we bagirana ibiganiro byo mu muhezo, nyuma bayobora inama yahuje itsinda ry’intumwa z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibi biganiro, yaba Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania bombi bagaragaje ko ibi bihugu atari ibituranyi gusa, ko ahubwo ari “abavandimwe ndetse n’inshuti”, ikindi umubano w’ibihugu byombi ukaba ari uw’amateka.

Itangazo rya Perezidansi ya Tanzania rivuga ko ba Perezida Paul Kagame “bemeranyije ku ngamba zo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubwikorezi n’ibikorwa remezo, ingufu, igisirikare n’umutekano, abinjira n’wbasohoka cyo kimwe no gufatanya ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga.”

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano mu bya gisirikare n’umutekano, aho ingabo z’ibihugu byombi zimaze igihe zifatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byagaragara ku mipaka, guhanahana amakuru y’ubutasi no kurwanya ubutangondwa.

Ibiro bya Perezida Samia kandi byatangaje ko we na Perezida Paul Kagame bumvikanye “kongera imbaraga mu mihate yo gukuraho ingorane mu bucuruzi, harimo na ‘non-tariff barriers'”.

Perezida Samia yavuze ko u Rwanda rucisha 70% y’ibyo rukura mu mahanga ku byambu biri ku nyanja bya Tanzania, kandi ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari 644 z’amashilingi ya Tanzania (hafi miliyoni 250 US$) mu mwaka ushize.

Ibi bicuruzwa birimo nk’ibikomoka kuri Peteroli mu busanzwe iyo byageraga ku byambu bya Tanzania no mu mihanda yo muri iki gihugu, byacibwaga andi mafaranga atandukanye n’imisoro cyangwa andi mananiza; ari byo bizwi nka ‘non-tariff barriers’.

Perezida Samia yatangaje ko Tanzania “izakomeza gufasha imizigo yerekeza mu Rwanda” muri “serivisi zihariye” zo ku byambu.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye ku mushinga umaze igihe kirekire w’inzira ya gariyamoshi ihuza imijyi ya Isaka na Kigali.

Muri Mutarama 2018 uwari perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, yabwiye itangazamakuru ko muri uwo mwaka iyo nzira ya Gariyamoshi hagati ya Isaka na Kigali itangira kubakwa.

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru amaze kuganira na Paul Kagame wari mu ruzinduko rusa nk’uru i Dar es Salaam.

Uwo mushinga w’inzira ya 450 km zirimo 275 km muri Tanzania na 175 km ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo uratangira kubakwa, ndetse n’ubwo dosiye wawo yongeye kuburwa ntihavuzwe igihe iriya nzira izatangira kubakirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *