Umuriro wahagaritse ingendo z’indenge i Manchester

Sangiza iyi nkuru

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 23 Kamena , ikibuga cy’indege cya Manchester cyavuze ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyabaye mu rukerera rwo muri iryo joro cyateje ihungabana rikabije,bikaba byagize ingaruka ku ngendo z’indege.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwavuze ko indege zitari nke zari zamaze guhagarikwa ,kandi biteganijwe ko n’izindi ndege zari kugirwaho ingaruka umunsi wose.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwavuze ko “Abagenzi bagomba guhaguruka bava kuri Terminal 3 batagomba kuza ku kibuga cy’indege nk’uko bisanzwe keretse babigiriwemo inama n’abapilote b’indege zabo.

Iki kibazo cy’ibura ry’umuriro kije mu ntangiriro z’ibiruhuko by’impeshyi I Manchester ku kibuga cy’indege cya gatatu cy’Ubwongereza.

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege avuga ko ukubura kw’amashanyarazi byagize ingaruka ku mirimo yose ikorerwa ku kibuga cy’indege, ku bucuruzi bwo mu karere gakikije ikibuga,ndetse harimo n’ibigo bikomeye bituriye icyo kibuga.

Nk’uko Bobbi Hadgraft,wari agiye kureba umupira wa Euro 2024,yatangarije BBC dukesha iyi nkuru,avuga ko mu gihe bageraga ku kibuga cy’indege I Manchester bari bafite impungenge zo kubura indege yabo,kuko ibyapa byerekana gahunda z’ingendo na sikaneri byose byari byazimye ,ku buryo abakozi bayoboraga abagenzi baberekeza hirya no hino bagenda mu mwijima.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *