Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yatangaje ko aramutse atowe akaba perezida w’u Rwanda yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre
Ibi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.
Ubwo yari ari kuvuga imigambi afitiye abaturage, Philippe yababwiye ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo butamenyerewe mu cyaro.
Mu bindi bintu yakora ikigera ku ntebe isumba izindi yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre ku buryo amahanga yazajya aza kuyireba uko bwije n’uko bukeye.
Uyu mukandida kandi yemeza ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu Rwanda.
Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Mpayimana Philippe yabwiye abaturage b’i Nyagatare ko azashyiraho itorero rikomeye ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Yasoje asaba abaturage baho kuzamutora kugira ngo ibitekerezo afite byo kubaka Igihugu azabone uko abishyira mu bikorwa.



One Response
Mpayimana naramuka atowe azahita avugurura Convention Centre
Ariko se Mana yanjye uyu mupapa yashatse ibintu bindi yavuga bitari kuvugurura, ubuse ntiyavuga ko yakubaka Indi nkayo byibuze Yaba yaravuzeko yagira izindi ntara nkebyiri yakubakamo izindi ebyiri uyu mwanya ntirageza igihe cyo kuvugurura Yaba atangiye kwangiza umutungo wigihugu