Latif Madoi, wadoze imyenda y’ibyamamare nka nyakwigendera Lucky Dube wamamaye mu njyana ya reggae muri Afurika y’Epfo, ari mu gahinda nyuma yo kogoshwa umusatsi we uzwi nka dreadlocks .
Ntabwo yigeze ahamwa n’icyaha icyo aricyo cyose ariko abayobozi ba gereza bakomeje gutsimbarara ku kumwogosha izi dreadlocks yari amaze imyaka 17 yitaho.
Ku wa mbere yarekuwe by’agateganyo atanze miliyoni imwe y’amashiringi ya Uganda (ÂŁ 213; $ 269).
Uyu mugabo yabwiye BBC ko uku kumwogosha byamusigiye umutima mubi kuko ubusanzwe umusatsi we awufata nk’ikamba.Yavuze ko yasabye umuyobozi wa gereza wari ubishinzwe ko yemererwa kugumana umusatsi we ariko biba iby’ubusa.
Ati: “Njye mbona ko dreadlock zanjye ari ikamba ryanjye”.
Uyu mugabo w’imyaka 47 yari azwiho gukora ibitaramo by’imyambarire(imideli). Ahamya ko kuba adafite dreadlocks yumva bimuteye isoni kandi ko byamuciye intege mu kazi ke kaburi munsi.
Latif Madoi yari yatawe muri yombi ashinjwa kudoda no kwambara imyenda ya gisirikare. Polisi ijya kumuta muri yombi yamusanze ku ishuli rye imufatana n’abanyeshuri bane ndetse n’ibikoresho bimwe na bimwe.
Gusa umwunganizi we ndetse n’abamwe mu batavuga rumwe na Leta bavuga ko gufungwa kwe bifitanye isano no kuba afitanye imikoranire n’umuhanzi w’umunyapolitiki Bobi Wine.


