Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, yasabye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ingabo z’iki gihugu guhuza imbaraga n’ihuriro ayoboye bakirukana ku butegetsi Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.
Nangaa yabisabiye mu ijambo yagejeje ku banye-Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024.
Ni ijambo yavuze mbere y’umunsi umwe ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizihize imyaka 64 ishize ihawe ubwigenge n’Ababiligi.
Bwana Nangaa yibukije ko kuva muri 2019 ubwo Tshisekedi yageraga ku butegetsi nta na rimwe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirakora akarasisi, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
Uyu mugabo wigeze kuba Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC ahubwo yashinje Tshisekedi “gusenya Igisirikare cya Congo, kugicamo ibice, kukizanamo itonesha ndetse no kugica intege”.
Nangaa yavuze ko kuri ubu Tshisekedi asigaye azamura mu ntera ba Jenerali bahuje ubwoko akaba ari bo aha inyenyeri bonyine; ibyo avuga ko binyuranyije n’ingingo ya 188 n’iya 189 y’itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mugabo mu ijambo rye yavuze ko Tshisekedi yagambaniye abanye-Congo, ashimangira ko ari cyo gihe cyo kumwirukana ku butegetsi.
Ati: “Igihe kirageze ngo tugire icyo dukora, tubone Tshilombo nk’uwatengushye Repubulika, uwatumye igihugu cyacu kiba ikinyantege nke ndetse n’uwagurishije ubusugire bwacu binyuze mu guca intege inzego zacyo za gisirikare ndetse n’iz’umutekano”.
“Birihutirwa cyane ngo dushyire iherezo kuri ubu butegetsi budindiza iterambere ry’igihugu cyacu. Igihe kirageze ngo tubutinyuke hanyuma tuburwanye. Tugomba kurwanya ubu butegetsi bw’abanyarugomo, ibisambo, abanyereza [umutungo w’igihugu] ndetse n’ababeshyi ruharwa bapyinagaza abaturage bacu”.
Ku bwa Nangaa, “Tshilombo yagambaniye igihugu cyacu, yagambaniye itegekonshinga ryacu, agambanira demukarasi yacu ndetse agambanira abaturage bacu”.
Uyu mugabo kandi yagaragaje Tshiekedi nka gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari, nyuma yo kumushinja gukorana n’imitwe nka FDLR, ibirenze ibyo akaba yarafashe ingabo z’ibihugu nk’u Burundi ndetse n’iza SADC akazambika impuzankano y’igisirikare cya Congo.
Mu kugaragaza intege nke za Tshisekedi Nangaa yavuze kandi ko ari we Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ucungirwa umutekano n’abacanshuro b’abazungu; ibyatumye yibaza niba yaba afite ubwoba bw’ingabo ze ahora yirirwa yigamba ko yongereye ubushobozi.
Yamuhinje kandi kuba ari we uri inyuma y’ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bo mu bice byo mu burasirazuba bw’igihugu nka Goma, Beni, Lubero na Ituri, ikindi akaba yaratumye RDC yisanga mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi.
Nangaa wanahamagariye ingabo za Congo guhuza amaboko na AFC yashinje Tshisekedi gushaka kwigira nk’umwami wa Congo, kuko akikijwe ku butegetsi n’abarimo nyina, abavandimwe be, babyara be ndetse n’incuti ze za hafi.


