img_20240702_100550.jpg

Inyubako ndende ku isi ya Burj Khalifa y’i Dubai yacanwe mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inyubako ndende ku isi ya Burj Khalifa iherereye i Dubai yacanwe mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’ubwigenge.

Buri tariki ya 1 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi rwibohoye ingoyi ya gikorono yari yarabaye akarande ku bihugu bya Afurika.

Tariki 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge nyuma y’imyaka rwari rumaze mu maboko y’Ababiligi.

Kuvu icyo gihe iyo tariki yabaye iy’amateka ku Banyarwanda kuko ariho bizihiza umunsi baboneyeho kwigenga bareka kugengwa n’abakoroni b’Ababiligi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 u Rwanda rwari ruri kwizihiza umwaka wa 62 rumaze rwigenga.

Bitewe n’imibanire myiza u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byatumye bifatanya na rwo muri iyi sabukuru y’imyaka 62 ishize rubonye ubwigenge.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yerekanye ko yifatanyije n’u Rwanda ubwo bacanaga inyubako yabo ndende mu mabara y’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024 nibwo inyubako ya Burj Khalifa yacanwe mu mabara y’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’ubwigenge.

Si Burj Khalifa iherereye mu Mujyi wa Dubai yacanwe mu mabara y’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda ahubwo n’umunara wa ADNOC wo muri Abu Dhabi, yashyizwe mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda mu kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza umunsi w’Ubwigenge.img_20240702_100550.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *