Nyuma y’iminota 48 umupadiri w’umugaturika avuze ko Imana ari ingore yahise apfa

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri w’umugaturika muri Massachuesetts muri leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana nyuma yo kugwa muri koma azira kuba yavuze ko Imna ari ingore .
Padiri John Michael O’Neal w’imyaka 71 y’amavuko yavuze ijambo rikaze ryatumye abantu bakangarana aho yemeje ko Imana ari ingore kandi ko yizeye ko nagera mu ijuru Imana izamwakira nk’umubyeyi w’umugore uko yita ku mwana we w’igitambambuga.

John-Micheal-O-neal
Nyakwigendera Padiri John Michael O’Neal

Nyuma yo kuvuga iri jambo umutima wahise uhagarara ajya muri koma. Abaganga bahise bamwitaho batangira kumupompa kugira ngo barebe ko umutima wakongera gukora birananirana biba ngombwa ko bifashisha imashini yo guhagurutsa umutima yitwa Lucas 2.
Iyi mashini yamufashaga gutuma amaraso atembere mu mitsi no mu bwonko. Gusa ibi ntibyamuhiriye kuko nyuma y’iminota 48 yahise yitaba Imana mu bitaro bya Massachusetts General Hospital
Nyuma y’urupfu rwe muri kiliziya gaturika muri Massachusetts yagize ihungabana ridasanzwe aho igice kimwe cy’abihayimana cyemeje ko nyakwigendera ibyo avuga ari ukuri naho ikindi gice kivuga ko ibyo yatangaje ari ibinyoma no guhakana Imana.
Abayobozi ba Kiliziya gaturika muri Massachusetts bo bemeje ko ibyo nyakwigendera yatangaje ari ibihuha no gushaka guhakana Imana. Aba bakozi b’Imana bakaba biruka hirya no hino mu itangazamakuru basobanura ko Imana atari ignore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *