Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu- Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi, byakomereje mu Karere ka Kirehe, aho ibihumbi n’ibihumbi bahateraniye kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024 mu gushyigikira Chairman w’uyu muryango Kagame Paul.

Mu byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe na Musabwasoni Sandra, harimo ko mu myaka yashize , ubuyobozi bubi bwariho bwajya buheza abaturiye muri aka karere ka Kirehe kahoze ari Perefegitura ya Kibungo, kugeza ubwo babitaga abapumbafu bijyanye n’uko ko ngo batari bajijutse.

Iyi mvugo ‘Bumbafu’ icyo gihe yagaragazwaga binyuze mu ngombajwi ebyiri (JB; Jijuka Bumbafu) zandikwaga ku birango by’imodoka (Plaque) aho byabaga bishatse gusobanura ko abaturage bo muri ako karere ka Kirehe(Kibungo) ari injiji.

Chairman wa RPF yamaganye iyo Politiki iheza avuga ko ubuyobozi bw’icyo gihe aribwo bwari Bumbafu kuko butafataga ishingano bari bashinzwe ahubwo bakimakaza politiki iheza. Yasobanuye ko ubu intego ihari ari u gukura u Rwanda mu bupumbafu bw’icyo gihe rukagera ahantu heza hifuzwa.

Yagize ati” Bahoze bavuga hano ngo muri Ngoma cyera ikiri Kibungo, ngo bajyaga harya bandika J B, Abapumbafu, Ibyago u Rwanda rwagize, ahubwo rwagize abayobozi b’abapumbafu.U Rwanda rwose rwagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu.Ubu rero turubaka u Rwanda turukura mu mateka y’ubupumbafu.”

Umubare munini w’abitabiriye iki gikorwa Paul Kagame yawikijeho, anenga abajya bavuga ko hari imbaraga z’igitugu ziba zakoreshejwe ngo abantu bitabire iyo gahunda.

Ati” Abenshi baravuga ngo tuba twakoresheje imbaraga kugirango abantu baze hano. Ariko nyamara niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana gutya kandi bishimye , njye ndababwira ngo bazabigerageze barebe ikizabaviramo.”

Yakomeje agira ati” Bazabigerageze iwabo bakoresha igitugu bashaka gushyira abantu hamwe nk’uko barebe ingaruka zabyo.

Impamvu abona y’ibyo byose bavuga, n’uko batarumva neza ubudasa bw’u Rwanda. Ati” Tugira ubudasa, tugira ubumwe, ndetse tugira n’ubudakemwa ariko ibyo ntabwo babizi.”

Mu gihe habura iminsi micye ngo umunsi w’amatora nyirizina, Kagame yibukije abanyamuryango ko bakwiye guhitamo neza binyuze muri Demokarasi bagatora ubuyobozi butari ubwa pumbafu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *