Haiti: Abana basaga ibihumbi 300 bahungishijwe amabandi- UNICEF

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNCEF rivuga ko agatsiko k’amabandi muri Hayiti katumye abana barenga 300.000 bahungishwa.

Muri Gashyantare nyuma y’ibitero byinshi byibasiye ibikorwa remezo bya guverinoma, byateje akaduruvayo bituma benshi bakurwa mu byabo abandi baricwa.

Ibi byaje gutuma kandi Minisitiri w’intebe Ariel Henry yegura muri Mata bitewe n’igitutu yashyizweho na n’aya mabandi.

Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa UNICEF, Catherine Russell yagize ati: ” urugomo rw’amabandi rwibasiye inyokomuntu by’umwihariko abana bakuwe mu byabo n’ababyeyi babo. Abana bimuwe bakeneye cyane gutuzwa ahantu hatekanye kandi bakarindwa.”

Agatsiko k’amabandi kugeza ubu kayobora byibuze 80% by’umurwa mukuru Port-au-Prince n’imihanda y’ingenzi. Abantu barenga 2500 bishwe mu mezi atatu ya mbere y’umwaka, bigizwemo uruhare n’ayo mabandi.

Abana benshi baba mu bigo bitandukanye by’agateganyo, harimo n’amashuri adafite isuku bityo bikabashyira mu kaga.

UNCEF ivuga ko abana bo muri Hayiti bahatirwa kwinjira mu gatsiko k’abagizi ba nabi bakicishwa inzara, ntibabone n’ubuvuzi, amazi meza n’ibindi abakobwa bo bakanafatwa ku ngufu.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko igihugu cya Kenya cyohereje abasirikare bagera ku 1000, boherejwe kurwanya aka gatsiko k’amabandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *