Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we wa Tchad, Gén Mahamat Idriss Déby Itno ‘Kaka’, bokeje igitutu Umuryango w’Abibumbye basaba ko akanama kawo gashinzwe umutekano kabamo amavugurura, mu rwego rwo guca “akarengane” gakorerwa Afurika.
Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho Guverinoma y’u Burundi n’iya Tchad zasohoye, nyuma y’uruzinduko rw’akazi Gén Déby aheruka kugirira i Gitega.
Ni uruzinduko rwasize yakiriwe na Ndayishimiye baganiriye ku ngingo zitandukanye.
Imwe mu ngingo ba Jenerali bombi baganiriyeho n’iyerekeye amasezerano ya Ezulwini Umuryango wa Afurika wemereje muri Eswatini muri 2005, aho Afurika yasabye ko yagira abayihagarariye mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi nk’indi migabane.
Ibihugu bya Afurika ubwo byemezaga ayo masezerano, byasabye ko byibura uyu muganane wahabwa imyanya ibiri ihoraho mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano, ndetse n’imyanya byibura itanu idahoraho.
Mu myaka 79 Loni imaze ishinzwe, akanama kayo k’amahoro n’umutekano kagizwe n’ibihugu 15, birimo bitanu bifatwa nk’abanyamuryango bahoraho (Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa n’u Bwongereza).
Usibye kuba Afurika nta gihugu na kimwe cy’umunyamuryango uhoraho ifite muri kariya kanama, uyu mugabane unahagarariwe gake cyane mu banyamuryango badahoraho; ibituma utagira ijambo ku byemezo bitandukanye bifatwa na kariya kanama.
Ndjamena na Gitega mu itangazo basohoye bavuze ko Ndayishimiye na Déby batanze “icyifuzo cy’igitutu” cyerekeye ivugurura ry’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, ndetse bongera “gushimangira umuhate wabo ku bwumvikane bwa Ezulwini bugamije gukosora akarengane gakomeye gakorerwa Afurika”.
Bagaragaje kandi ko ari ikibazo kuba Afurika ari yo idahagarariwe n’igihugu na kimwe muri kariya kanama.
Ndayishimiye na Gén Mahamat Idriss Déby biyongereye ku bandi bakuru b’ibihugu bya Afurika basaba ko kariya kanama kabamo amavugurura.
Aba barimo nka Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal ndetse n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, cyo kimwe wa William Ruto wa Kenya.


