Umukobwa wa Perezida Paul Biya yaketsweho ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa perezida wa Kameruni yagaragaye mu mashusho arimo asomana n’undi mugore umunwa ku wundi , bituma acyekwaho ubutinganyi.

Inyandiko yashyize kuri Instagram yerekana uyu mukobwa w’imyaka 26 yakira umunyamideli w’umunyaburezili Layyons Valença bahuje urugwiro.

Yahise yandika kuri Instagram ye ko yapfiriye uyu munyamideli ku buryo yumva yamwimariyemo. Yagize ati” Naragupfiriye kandi ndashaka ko isi yose ibimenya”.Yahise yanashyiraho umutima nk’ikimenyetso cy’urukundo amufitiye.

Brenda Biya asanzwe ari umunyamuziki ariko akaba ataba mu gihugu cye cy’amavuko cya Kameroni aho akoresha izina ry’ubuhanzi rya King Nasty.

Ntiyeruye ngo avuge icyerekezo cye ku bijanye n’imibonano mpuzabitsina (sexualitĂ©) aho ahagaze niba aryamana n’abo bahuje igitsina cyangwa niba akunda abagabo.

Gusa nyuma gato yaje kwerekana inkuru y’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde, kigaragaza ko ari umutinganyi.

Ni mu gihe muri Camoron Ubusanzwe Abafashwe bari mu bikorwa by’ubutinganyi yaba ku bagabo cyangwa abagore bashobora guhanishwa gufungwa imyaka itanu.

Muri 2022, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, wasabye igihugu cya Cameron guhindura iri tegeko rihana abatinganyi kuko ngo ribangamiye uburenganzira bwabo ariko ntibyubahirizwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *