img-20240705-wa0010.jpg

Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gukumira ubuzererezi mu bana

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rwamagana gaherereye mu Ntara y’Uburasirazuba ni hamwe mu hantu hakigaragara abana bo ku muhanda benshi, ahanini ugasanga baranataye amashuri ku buryo hari abibaza niba baba bafite ababyeyi cyangwa se imiryango baturukamo.

Abenshi muri aba bana ubarebye usanga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 15.

By’umwihariko mu murenge wa Kigabiro wo mu mujyi wa Rwamagana, niho hakunze kugaragara umubare munini w’abana birirwa bazerera, basaba amafaranga umuhisi n’umugenzi kugira ngo babone icyo bashyira mu nda.

Mu rwego rwo kurandura iki kibazo cy’ubuzererezi bw’abana bukabije muri aka karere, hashyizwe imbaraga cyane mu gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano bafite zo kurera abana neza kandi mu miryango yabo, bityo bigatuma nta mwana usubira kwirirwa asa nabi mu muhanda.

Muri Nzeri 2023 , nibwo ubuyobozi bw’aka karere bufatanyije n’umuryango udaharanira inyungu w’abanyeshuri biga muri Kaminuza ‘Joy Achievers Initiative’ basuye abana bo ku muhanda barabaganiriza, ndetse banabakusanyiriza inkunga y’ibikoresho by’ishuri. Abana barenga 20 nibo bafashijwe gusubira mu mashuri no mu miryango yabo.

Imiryango y’abana bakuwe ku muhanda mu murenge wa Kigabiro yanorojwe amatungo magufi agizwe n’inkoko zitera amagi, mu kubafasha kwiteza imbere. Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere, ababyeyi basabwe kwita ku burere bw’abana babyaye bakarushaho kurwanya ubuzererezi.

N’ubwo umubare w’abana bo ku muhanda muri aka karere utazwi neza, ariko habayeho igabanyuka ryabo biturutse ku bukangurambaga bwakozwe. Amakuru BWIZA yahawe n’uko kugeza ubu abana bakuwe ku muhanda bagasubizwa mu mashuri bakomeje amasomo nta nkomyi.

By’umwihariko muri iki gihe abana bagiye mu biruhuko, ababyeyi bibukijwe ko ari inshingano zabo kurinda ibikorwa bibi abana babo, bibanda ku barerera mu miryango ndetse banakumira amakimbirane ari nayo ntandaro ikomeye ituma abana bisanga mu mihanda.

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye igikorwa cyabaye mu mpera za Kamena 2024 ku kibuga cya polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro, batangaje ko bishimiye kuba abana babo batakiri ku muhanda banavuga ko biteguye no gushishikariza bagenzi babo bagakumira ubuzererezi.

img-20240705-wa0010.jpg
Abana bo ku muhanda basubijwe mu miryango yabo, bahabwa ibikoresho by’ishuri baranorozwa

img-20240705-wa0004.jpg
img-20240705-wa0005.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gukumira ubuzererezi mu bana
    Ikinyamakuru Bwiza.com tubashimiye amakuru meza mutugezaho mufite abanyamakuru beza Kandi babanyamwuga bandika inkuru ziryoheye amatwi nka Dieudonne Gisubizo ndetse n’abandi mukomerezaho turabakunda.♥️?

  2. Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gukumira ubuzererezi mu bana
    Bwiza.com dukunda amakuru meza mutugezaho buri munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *