Ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza (Labour Party) ni ryo ryegukanye intsinzi mu matora rusange, nyuma yo kubona intebe zisaga 400 muri 650 zo nteko ishinga amategeko zahatanirwaga.
Ni intsinzi yahise ishyira akadomo ku myaka 14 ishyaka ry’aba-Conservateurs ryari rimaze riyoboye Guverinoma y’u Bwongereza.
Aba-Conservateurs begukanye intebe zisaga 110 zonyine, ibisobanuye ko batakaje izirenga 200 ugereranyije n’amatora yo muri 2019.
Intsinzi y’iri shyaka kandi yasize Keir Starmer ari we ubaye Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye kuri izo nshingano Rishi Sunak wemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe.
Starmer mu ijambo yavugiye i Londres ishyaka rye rigitangazwa nk’iryegukanye intsinzi, yabwiye imbaga y’abamushyigikiye ko “impinduka zihise zitangira. Ni byiza cyane, ndababwiza ukuri”.
Kuri ubu hari impungenge z’uko nyuma y’uko ishyaka ry’abakozi ryegukanye intsinzi bishobora gushyira iherezo kuri gahunda ya Leta y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro.
Ibihugu byombi byatangiye urugendo rw’iyi gahunda mu myaka ibiri ishize, gusa igenda idindira nyuma yo kwitambikwa n’inkiko ndetse n’imiryango itandukanye yagiye igaragaza u Rwanda nk’igihugu kidatekanye.
Ishyaka Labour Party by’umwihariko riri mu bitambitse iyi gahunda, ndetse muri Gicurasi uyu mwaka Minisitiri mushya w’u Bwongereza yari yarahiriye kuzayiburizamo mu gihe ishyaka rye ryaba ryegukanye intsinzi.


