Mu matora hazifashishwa ibara ry’umweru na Kaki

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko mu gihe cy’amatora hazakoreshwa anabara ya Kaki n’Umweru.

Impapuro z’itora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, zizaba zifite amabara abiri atandukanye ariyo Umweru na Kaki.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo(X) , NEC yavuze ko mu matora y’abadepite azaba taliki 14 Nyakanga 2024 hazakoreshwa ibara rya Kaki mu gihe aya Perezida ateganyijwe taliki 15 hazakoreshwa umweru.

Ni amatora yahujwe Kandi akazabera mu cyumba kimwe cy’itora.

Biteganyijwe ko uzatora azagera ahateganyirijwe gutorera yakirwe n’umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora, arebe ko ugiye gutora yujuje ibisabwa birimo indangamuntu.

Intabwe ya kabiri, ni ukugenzura ko uje gutora ari kuri liste y’itora, nibasanga abyujuje ahabwe urupapuro rw’umweru rwo gutoreraho Perezida wa Repubulika.

Nyuma yo guhabwa urwo rupapuro azajya ahiherereye hateganyijwe atore ateye igikumwe cyangwa avivuye akoresheje ikaramu.

Narangiza azajya asohoka mu bwihugiko ajye gushyira urwo rupapuro yatoreyeho mu gasanduku gafite umufuniko w’umweru kagenewe gushyirwamo impapuro zatoreweho Perezida wa Repubulika.

Ku muntu umaze gutora Perezida kandi, arongera agahabwa urupapuro rufite ibara rya kaki rugenewe gutoreraho abadepite, yinjire mu bwihugiko bwa kabiri atore Abadepite akoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura akoresheje ikaramu.

Nyuma yo gutora, uwatoye azasohoka mu bwihugiko ajyane urupapuro yatoreyeho Abadepoite mu gasanduku gafite umufuniko w’umukara, gashyirwamo impapuro zatoreweho Abadepite.

Nyuma yo gutora Perezida n’Abadepite, uwatoye azashyirirwaho wino yabugenewe ku rutoki, ahasigaye asohoke mu cyumba cy’itora.

Abakandida bahatanye ku mwanya wa Perezida , harimo Chairman wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Phillipe umukandida wigenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *