Muraho abo kuri Bwiza.com, nitwa Mugemana ntuye mu karere ka Musanze, mfite ikibazo gikomeye maranye icyumweru kimwe, ariko ndabona kirarusenya pe.
Mu cyumweru gishize nari ndi i Kigali nagiye kurangura ibicuruzwa, nagiye ku wa Gatandatu ndarara ntaha ku cyumweru, nageze aho nkorera mbanza gupakuruza ibicuruzwa ntaha nka 20:00, nakiriwe n’umufasha nkuko bisanzwe ikibazo kivuka ngeze ku buriri.
Urukumbuzi narintahanye rwashiriye mu muryango kuko nabaye ngeze mu cyumba mpita mbona ko hari icyahindutse, mbona matela tugiye kuryamaho ni nto ni iyabaga mu cyumba cy’abashyitsi, mubajije uko byagenze nkubitwa n’inkuba.
Nabanje gukeka ko wenda yaba yayikuyeho ku bw’impamvu wenda yamenetseho amazi cyangwa umwana akayinyaraho, rwose ashize amanga yarambwiye ati ‘twayihawe n’Imana niyo mpamvu yayinsabye ndayitanga’.
Mu by’ukuri narasetse kuko numvaga binasekeje, ariko nkumva aranambeshya, ko yaba ankinisha. Ariko nawe yageze aho ambwira uko byagenze, ni ukuri nabuze icyo nkora, ndamubwira nti ese iyo ufata amafaranga ukagenda ukagura indi ukaba ariyo ujyana, ati ‘Imana yantegetse kujyana ikintu 1 gihenze mu cyumba cyacu’ nsaga matela niyo twaguze amafaranga arenze ibihumbi 100.
Nabuze icyo nkora mpita njya kwirarira mu ntebe, mubwira ko nzasubira muri ubwo buriri iyo matela yagaruwe, nahamagaye n’abo basengana ndababwira ngo bangarurire matela ariko amakuru mfite nuko bahise banayiteza cyamunara iguranwa amafaranga, kuko iyo hatuwe imyaka, imyenda cyangwa ikindi kintu kitari amafaranga barakigurisha.
Ubu maze iminsi 5 ndi muri ibyo bibazo, mubwira kujya kuyizana akenda kunyirenza ngo ndagirango Imana imuhitane, ngo ntagiye gucika amaguru, ngo ntagiye kuba ibi cyangwa biriya, mbese ubu nafunze umwuka ngo ndebane na we ariko urusengero rugombe ruyizana.
Mungire inama, ndege umugore wanjye mu buyobozi cga ndege pasiteri, nabuze icyo nkora rwose kuko amaherezo rurasenyuka! Murakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
Â


