Polisi ya Sudan y’Epfo yafashe imodoka 1.000 zibwe nyuma yo kwambutswa umupaka ziturutse mu bihugu bihana imbibi ariko by’umwihariko izaturutse muri Sudan ya Ruguru
Abayobozi ba Sudan y’Epfo batangaje ko bafashe imodoka zirenga 1.000 zinjiye muri iki gihugu mu buryo bw’ubujura.
Umuvugizi wa polisi ya Sudan ,Maj Gen Daniel Jastin, yatangarije Radio Tamazuj ko nyuma y’uko intambara itangiye muri Sudani ya Ruguru, imodoka nyinshi zinjiye muri Sudani y’Amajyepfo, cyane cyane uduce duhana imbibi na Aweil mu majyaruguru ya Bahr el-Ghazal.
Jastin yasobanuye ko iyo ntambwe yo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bihana imbibi nk’uko biteganywa mu masezerano aherutse gusinywa.
Ati: “Ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu, kwinjiza magendu no kunyereza amafaranga , ni bimwe mu byaha inzego za polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba zifatanya gukumira no kubirwanya.”
Yavuze ko mu minsi yashize itsinda ry’abashinzwe umutekano bo muri Sudani bageze i Juba maze bakora inama yerekeye ubugenzuzi ku modoka zinjiye muri Sudani y’Epfo mu buryo butemewe n’amategeko, ari nabwo hafashwe imodoka nyinshi.
Umuyobozi mukuru muri ambasade ya Sudani i Juba, Yahya Mohammed Osman, yemeje ko abajura bitwikiriye intambara zo mu Karere na Sudan ya Ruguru bakiba imodoka nyinshi.
Yavuze ko abategetsi ba Sudani y’Epfo batanze amabwiriza abuza kwandikisha imodoka iyo ari yo yose ituruka muri Sudani ya Ruguru nta ruhushya rwemewe.


