Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hadutse inkongi y’umuriro yaguyemo abantu batandatu barimo n’abateje iyo nkongi.
Iyi nkongi yadutse kuri uyu wa mbere, mbere taliki ya 15/07/2024, itwika abari baje kuzimya ariko amakuru akavuga ko n’abahigi bateje iyo nkongi bashobora kuba barahiriyemo.
Ni inkongi yibasiye ishyamba riherereye mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal, risanzwe ribarizwamo inyamaswa nyinshi. Iri shyamba usanga rihoramo abahigi batandukanye bashimuta inyamaswa.
Ibiro by’abashinzwe ubutabazi muri icyo gihugu, bivuga ko koko abakozi 6 bamaze gupfa ubwo barimo bazimya uwo muriro wadutse ku mugoroba wa joro muri icyo gihugu.
Ku ikubitiro abazimyaga batatu bitabye Imana ako kanya , abandi batatu bagwa kwa muganga ariko hakaba hari n’abandi benshi bakomeretse.


